Image default
Abantu Imyidagaduro

Imyaka 10 irashize Butera Knowless yinjiye mu muziki

Ingabire Butera Jeanne d’Arc, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka “Knowless” yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020 yujuje imyaka 10 yinjiye mu muziki.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,  tariki ya 16 Mata 2020 Knowless yabuze ko atekereza kuzashyira hanze album ebyiri icyarimwe ubwo azaba yizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki.

Knowless yavuze ko muri  uyu mwaka wa 2020 ari bwo yujuje imyaka 10 ari mu muziki, bityo ko yifuza gushyira hanze alubumu ebyiri mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru. Kuva yatangira umuziki akaba maze kumurika alubumu enye, iheruka ikaba ari “Queens”yamuritse  mu 2015.

Ati “ Uyu umwaka uzaba ari umwaka wa 10 maze mu muziki. Imana Yabanye nanjye muri buri ntambwe yose nateye. Ndi gutekereza gushyira hanze Album 2 icyarimwe, mu rwego rwo kubyizihiza.”

Mu 2010 nibwo Butera Knowless yinjiye mu muzika, icyo gihe akaba yarasanzemo abandi bahanzikazi b’urungano rwe barimo Miss Jojo, Miss Shanel, Oda Paccy, Ciney n’abandi.

Zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana icyo gihe harimo iyitwa Nkoraho, Komeza, Ibidashoboka, Byarakomeye n’izindi zabiciye bigacika muri icyo gihe.

Yakoze ibitaramo bitandukanye mu Rwanda ku mugabane w’Afrika ndetse no ku mugabane w’Uburayi, aho yagiye yigarurira imitima ya benshi bitewe ahanini n’uburanga bwe.

Uyu muhanzikazi kandi yegukanye ibihembo bitandukanye birimo ibya Salax Award, akaba yaranegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma super Star ku nshuro yaryo ya gatanu.

Kuri ubu uyu muhanzikazi abarizwa mu nzu ya KINA Music iyoborwa na Ishimwe Clement, ari nawe mugabo we bakaba baranabyaranye umwana umwe w’imfura w’umukobwa bise ‘Or’.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barafunze

Emma-Marie

Gasabo:Yakoze ikizamini cya Leta yonsa uruhinja rw’amezi abiri

Emma-Marie

Dukomeze umurage mwiza wo gukunda Igihugu byaranze Lt Gen. Musemakweli-Perezida Kagame

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar