Image default
Mu mahanga

Coronavirus: Mayor ‘w’ikirwa cya corona’ yeguye

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu, ikipe ya volleyball y’i Milan mu Butaliyani yagiye ku kirwa kitwa Saaremaa cyo muri Estonia ihakina imikino n’ikipe yaho.

Mu byumweru bibiri, Saaremaa yahindutse izingiro rya coronavirus muri Eustonia kugeza ubwo abaturage muri iki gihugu bahita; “ikirwa cya corona”.

Ubu, utegeka iki kirwa (mayor) witwa Madis Kallas yeguye, avuga ko afite uruhare mu ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yatangaje ko kwemera ko iyo mikino ya volleyball iba ari “icyemezo kibi” yafashe.

Kwegura kwe bibaye nyuma y’iminsi micye inkuru ya BBC igaragaje impamvu iki kirwa cyahindutse izingiro ry’iki cyorezo muri Estonia.

Kugeza ubu nta muntu wemerewe kuva cyangwa kujya kuri iki kirwa.

Saaremaa ni ikirwa cy’ubukerarugendo kizwiho ahantu ho kwidagadurira ku nyanja (beaches) hakundwa, n’inzu ndangamateka zo mu myaka ya cyera cyane.

Ni ikirwa gituwe n’abaturage hafi ibihumbi 50.

Umwe mu bakozi bo kwa muganga yabwiye BBC ko bakeka ko kimwe cya kabiri cy’abatuye iki kirwa bashobora kuba baranduye coronavirus.

Mu Burayi imikino iri mu bikekwa kuba byarihutishije ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Imikino y’irushanwa rya UEFA champions league yahuje Atalanta Bergame yo mu Butaliyani na Valencia yo muri Espagne bivugwa ko iri mu byatumye iki cyorezo kirushaho kwihuta muri ibi bihugu.

Tariki 19/02 Atalanta yakiriye Valencia kuri stade ya San Siro ijyamo abantu 44,000.

Giorgio Gori mayor w’umujyi wa Bergamo, yatangarije ikinyamakuru Marca cy’imikino ati: “uwo mukino wari bombe itaboneka. Ntabwo twari tuzi ko virus iri kugendagenda muri twe”.

Umukino wo kwishyura wabereye kwa Valencia muri Espagne ariko nta mufana uri kuri stade, gusa nyuma yabwo abakinnyi benshi b’aya makipe yombi babasanzemo coronavirus.

Related posts

Australia: Umugabo warimo aserebeka ku nyanja yishwe n’ifi

Emma-marie

Hatahuwe abibye akayabo ka $ yari agenewe kugaburira abana batishoboye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Emma-Marie

CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar