Image default
Mu mahanga

Uwigeze kuyobora ‘Côte d’Ivoire’ aravuga ko muri icyo gihugu hashobora kuba intambara

Henri Konan Bédié wigeze kuba Perezida wa Côte d’Ivoire hagati ya 1993 na 1999, ubu akaba ari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, aratangaza ko ababajwe no kwicecekera kw’igihugu cy’Ubufaransa mu gihe abanyapolitiki bakomeye mu gihugu cye barimo bakurwa mu bemerewe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 31 Ukwakira 2020, bikaba byatangiye kuzamura urugomo n’imvururu.

Mu gihe hasigaye amezi abiri gusa ngo habe amatora ateganyijwe tariki ya 31 Ukwakira 2020 muri Côte d’Ivoire, ubugizi bwa nabi n’urugomo byarubuye mu bice bitandukanye by’igihugu nyuma y’aho Perezida uri ku butegetsi, Alassane Ouattara, atangarije ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Imvururu zikaba zakomejwe n’uko hari abanyapolitiki bafite amazina akomeye bangiwe kuziyamamariza kuyobora igihugu, aba bakaba barimo na Laurent Gbagbo wigeze kuba perezida kuva mu 2000 kugera mu 2011 ndetse na Guillaume Soro wabaye minisitiri w’intebe.

Ibi bikaba bituma Henri Konan Bédié asigara ari we mukandida rukumbi ukomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi; cyakora uyu mugabo wavuye ku butegetsi abuhiritsweho, anengwa ko mu matora aheruka yari ashyigikiye perezida uriho bakaba baratandukanijwe n’uko atari we Alassane Outtara yemeraga gushyigikira muri aya matora.

Uyu mugabo ufite imyaka 86 y’amavuko aravuga ko Komisiyo y’amatora itigenga bityo ko ari kimwe mu biri guteza imvururu mu gihugu, bikaba bizatuma ibizava mu matora bishobora kutizerwa. Akomeza avuga ko kandi manda ya gatatu ku wo bahanganye itemewe n’amategeko bityo n’imvururu zose ari we ziturukaho.

Nk’uko bisanzwe mu bihugu byakoronijwe n’Ubufaransa ko bugira ijambo mu bihabera n’ubu, Henri Konan Bédié yatangarije Le Monde dukesha iyi nkuru ko yandikiye Perezida w’Ubufaransa amumenyesha ibiriho bibera muri Côte d’Ivoire birimo imvururu zigenda ziyongera, uburenganzira bwemewe n’amategeko buhonyorwa, gufungirwa ubusa kw’abayobozi batari abo mu ishyaka riri ku butegetsi n’ibindi.

Akavuga ko ndetse yamubwiye ko ibyo bikomeje byatuma haduka intambara yo gusubiranamo hagati y’abaturage itarigeze ibaho.

Mu gusoza ikiganiro uyu musaza yahaye Le Monde yatangaje ko nibatsinda amatora ariko ntibyemerwe na Komisiyo iyashinzwe bazahaguruka bakarwana ku ntsinzi yabo ku buryo ntawe uzayibambura. Akaba yanavuze ko natsinda amatora, mu buyobozi bwe hazaba higanjemo abakiri bato kugira ngo bategurirwe kuzasigarana ubuyobozi w’igihugu.

Alexis Nizeyimana

nizalex2004@gmail.com

 

Related posts

Sudani y’Epfo: Indege itwaye imishahara yahiye irakongoka

Emma-marie

DR Congo: Baravuga ko ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Epfo

Emma-Marie

USA: Abantu batandatu barashwe bari mu birori mu bihe bidasanzwe 

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar