Hari abaturage bavuga ko batewe impungenge n’udupfukamunwa ndetse n’umuti wica mikorobe uzwi nka ‘Hand Sanitizers’ bagurira ku nzira bikaba bishobora kubanduza aho kubarinda Coronavirus.
Ku mihanda nyabagendwa, mu ntanzi z’amasoko, imbere y’amaduka, mu marembo y’ahategerwa imodoka rusange n’ahandi hahurira abantu benshi, muri iki gihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Coronavirus ni hamwe mu hacururizwa adupfukamunwa ndetse n’umuti uzwi nka ‘‘hand sanitizers’’.
Bamwe mu baganiriye na Iriba News bakemanga ubuzirange bw’ibi bicuruzwa, abandi bagaragaza ko byabagizeho ingaruka.
‘’Kugura agapfukamunwa ni amaburakindi’’
Niyomukiza Aloys utuye mu murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo yagaragaje impungenge afite nyuma yo kwambara agapfukamunwa agatangira kwitsamura no kwishimagura ku mazuru.
Ati “Nakaguze mu marembo ya gare ya Nyabugogo mbona ari keza, ngeze mu rugo ndakameza ngatera n’ipasi mu gitondo ndakambara. Nkimara kukambara natangiye kwitsamura cyane ngira ngo wenda ni inkororora ngiye kurwara. Narakomeje ndakambara hashize nk’isaha ntangira kwishimagura ku mazuru numva hokera nkaho ari urusenda rwagiyemo[…]mfite ubwoba ko gashobora kuba karanteye uburwayi”.
Umugore wo mu Karere ka Muhanga utashatse ko dutangaza amazina ye nawe agira ati “Naguze hand sanitizer hariya imbere y’isoko nyisiga mu ntoki nyuma y’iminota nk’ibiri numva mu biganza harokera nyoberwa ibibaye […] nimugoroba nari natangiye gushishuka mu biganza. Mfite impungenge ko iriya miti izajya idutera izindi ndwara kubera izuba bayicururizaho”.
‘‘Iby’ubuziranenge ntacyo tubiziho’’
Umwe mu bacururiza udupfukamunwa Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe. Agira ati “Ndangura udupfukamunwa ku mutayeri duturanye nkaza nkaducururiza hano ku muhanda. Tumwe tuba tudoze mu bitenge, utundi tudoze mu itisi ikweduka nk’umupira […] iby’ubuziranenge bwatwo ntacyo mbiziho kandi ntawe urabimbwira”.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA), Dr Karangwa Charles, aherutse kubwira RBA ko nta wemerewe gucururiza ‘Hand Sanitizers’ ku zuba, akavuga ko harimo kurebwa uburyo imiti nk’iyi yacuruzwa n’ababihugukiwe.
Yongeye ko ikigo ayoboye kirimo gukora ibarura ry’inganda zemerewe gukora hand sanitizers mu Rwanda. Nyuma yaho ngo hazakurikiranwa uko iyi miti icuruzwa, ikazacuruzwa n’ababifitiye uruhushya.
Yongeyeho ko agapfukamunwa kagomba gucururizwa gusa muri Farumasi mu maguriro magari n’ahandi hantu hemejwe na FDA.
Emma-Marie Umurerwa
emma@iribanews.com