Image default
Amakuru

Perezida Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku iterambere ry’urubyiruko

Iyo nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yibanze kuri gahunda ebyiri zigamije kwihutisha iterambere ry’urubyiruko. Izo gahunda zirimo umushinga wo ku rwego rw’isi witwa Giga Connect ugamije kugeza ikoranabuhanga rya Internet ku bigo byose by’amashuri no gufasha abana bato kugira ubushobozi bwo kubona ubumenyi n’amakuru bungukira kuri Internet.

Baganiriye kandi ku bundi bufatanye bwiswe Generation Unlimited bugamije gufasha abakiri bato kugana ishuri, guhabwa amahugurwa ndetse no kwihangira imirimo, hagendewe ku ntego yo kuba byagezweho nibura bitarenze umwaka wa 2030.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba muri iyo nama igamije kungurana ibitekerezo byafasha mu iterambere ry’abakiri bato, nk’uko biri muri gahunda ya Generation Unlimited.

Yagize ati “Uyu munsi urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye isi. Turashaka ko rwiga, rugakora kandi rugatera imbere.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakomoje no kuri gahunda ya Giga, asobanura ko yatangijwe umwaka ushize wa 2019, ikaba ifite intego ebyiri zirimo gutegura ibikenewe mu kugeza Internet mu mashuri yo hirya no hino ku isi.

Giga kandi ifite intego yo gukora nk’urubuga rushinzwe iby’ishoramari mu bikorwa remezo bikenewe mu kugeza Internet mu mashuri.

Gahunda ya Giga ihuriweho n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) n’umuryango w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU) ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe iterambere rirambye muri gahunda y’Umuyoboro mugari w’itumanaho.

Muri Afurika, iyi gahunda ije ishyigikira gahunda zisanzwe ziriho zashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zigamije guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Iyi gahunda ishyigikiwe na Banki y’Isi (World Bank), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), n’indi miryango itandukanye ndetse n’abikorera.

SRC:Kigali today

Related posts

Meet The Canadian Designers Taking Over The Fashion World

Emma-marie

Ruhango: Abaturage bari banze kwambara agapfukamunwa bahinduye imyumvire

Ndahiriwe Jean Bosco

Bamwe mu bafite ama-Hotel yahawe ibihano na RDB bati ‘twahaniwe amakosa y’umwaka ushize’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar