Image default
Mu mahanga

U Bufaransa: Umusirikare mukuru arashinjwa kunekera amahanga

Minisiteri y’ingabo y’Ubufaransa yemeje ko umusirikare mukuru ari gukorwaho iperereza akekwaho “gushyira umutekano mu kaga”.

Florence Parly, Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa, nta bindi bisobanuro yatanze.

Ariko hari ababwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko uwo musirikare yakoreraga mu Butaliyani mu mutwe w’ingabo z’ubwirinzi buhuriweho n’Uburayi n’Amerika buzwi nka OTAN/NATO.

Uyu musirikare w’ipeti rya liyetona koloneli akekwaho guha amakuru akomeye urwego rw’ubutasi rw’Uburusiya, nkuko radio Europe 1 ibitangaza.

Iyo radio yongeyeho ko ubu yabaye afungiwe mu murwa mukuru Paris.

Madamu Parly yabwiye radio Europe 1 ko Ubufaransa ari bwo bwatangije gukurikiranwa mu mategeko k’uwo musirikare kandi ko ubu dosiye yashyikirijwe abashinjacyaha.

Yagize ati: “Twafashe ingamba zose z’ubwirinzi zari zicyenewe”.

Umukozi wo mu rwego rw’ubucamanza yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko uwo musirikare afunze kandi ko ari gukorwaho iperereza kubera “ubutasi n’igihugu gikomeye cy’amahanga bushyira mu kaga inyungu z’ingenzi z’igihugu [cy’Ubufaransa]”.

Radio Europe 1 yatangaje ko uwo musirikare afite inkomoko ya kure yo mu Burusiya kandi ko avuga Ikirusiya adategwa.

Europe 1 yongeyeho ko yakoreraga mu kigo cy’ubuyobozi bw’ingabo kiri hafi y’umujyi wa Naples uri mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Uwo musirikare yatawe muri yombi mu minsi 10 ishize ubwo yiteguraga gusubira mu Butaliyani avuye mu kiruhuko mu Bufaransa, nkuko Europe 1 yabitangaje.

Uku gutabwa muri yombi k’uwo musirikare kubaye mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu binyamuryango bya OTAN, uvuye ahanini ku kwibaza niba Amerika yo ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump izakomeza gutanga umusanzu wayo muri uyu muryango.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2019, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko OTAN “yapfuye ihagaze” kubera ko kuyishyigikira kw’Amerika gukomeje kugabanuka.

Ubushyamirane bwa vuba aha buriho muri OTAN ni ubushingiye ku makimbirane ajyanye n’umwuka wo gucana (gas/gaz) no ku bikomoka kuri peteroli byo mu karere ko mu burasirazuba bw’inyanja ya Méditerranée.

Ubugereki na Turukiya – ibihugu binyamuryango bya OTAN – ntibivuga rumwe kuri uwo mutungo kamere, mu gihe Ubufaransa busa nk’ubushyigikiye Ubugereki.

Related posts

Inkuba yakubise abari batashye ubukwe

Emma-Marie

Canada:Abicwa n’ubushyuhe bukabije bakomeje kwiyongera

Emma-Marie

Inzara muri Angola

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar