Mu ruhererekane BBC ibagezaho rw’amabaruwa y’abanyamakuru b’abanyafurika, Elizabeth Ohene wo muri Ghana yanditse ku kamo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagiriye inama abaturage b’igihugu cye yo kurya imyumbati mu gihe igiciro cy’ifu y’ingano gikomeje kuzamuka hirya no hino ku isi.
Hari amoko abiri y’ingenzi y’ibihingwa by’ibinyamizi biribwa muri Afurika y’uburengerazuba – imyumbati n’ibikoro.
Imyumbati iboneka umwaka wose, irahendutse kandi irazwi, ariko umuntu abivuze neza, umwumbati uzwi cyane nk’ikiribwa cy’abakene muri Afurika y’uburengerazuba.
Ikindi gihingwa kizwi cyane muri ako karere ni ibikoro, dore ko n’umwanditsi w’ibitabo uzwi cyane, Chinua Achebe, igikoro yakise umwami w’ibihingwa.
Isarurwa ry’ibikoro riba ritegerejwe cyane muri Ghana, hari n’imihango idasanzwe ikorwa mbere yuko ibikoro bishya bitangira kuribwa kandi twambara imyambaro yacu myiza kugira ngo twizihize icyo gihingwa.
Umwumbati muri rusange ni ikiribwa cya buri munsi kandi kera ni wo wari utunze abakene n’abagaragu.
Numvise ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda arimo gukangurira abaturage b’igihugu cye kwibanda ku mwumbati mu gihe igiciro cy’ingano kirimo kizamuka cyane muri kino gihe ubuzima buhenze cyane hirya no hino ku isi.
Yaravuze ati: “Niba nta mugati uhari, rya umwumbati (muwogo).”
Ayo magambo ya Museveni yakuruye impaka mu gihe abamunenga bavuga ko byerekana ko nta gahunda igaragara afite yo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima buhenze muri kino gihe.
Hano muri Ghana, twigeze kugira minisitiri w’imali mu myaka ya 1960 wagerageje kwisobanura ku izamuka ry’imisoro avuga ko abakene ritashoboraga kubagiraho ingaruka ngo kuko barya ubugari (gari) – ifunguro rikunzwe cyane rikozwe mu ifu y’imyumbati.
Icyo gihe, ubugari muri rusange bwari buzwi nk’icyo kurya cy’abakene kandi uwo muminisitiri yisobanuye avuga ko iyo wongeye amazi muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’ifu y’imyumbati, iratubuka cyane hakavamo ubugari buhagije abantu batatu. Byari bihendutse kandi ukarya ugahaga.
Uwo muminisitiri kandi yashakaga kuvuga ariko ateruye ko abakene bataryaga umugati cyangwa umuceri cyangwa se ibindi biribwa bigezweho bitumijwe mu mahanga. Muri rusange ibi yavugaga muri icyo gihe byari ukuri.
Mu myaka yakurikiyeho twagize umujyanama wa leta wahanganye n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa avuga ko abantu bagombye kurya “kokonte” mu mwanya w’umuceri n’ibindi biribwa bitumizwa mu mahanga.
“Kokonte” ni ifunguro rikorwa mu ifu y’imyumbati kandi kimwe n’ibikomoka byose ku myumbati, byari bizwi ko ari ifunguro ry’abakene.
Perezida Museveni yanavuze ko na we ubwe arya imyumbati. Mu yandi magambo rero nta wagombye guterwa isoni zo kuboneka arya umwumbati kubera ko ubu usigaye warabaye ifunguro rifatwa na perezida.
Muri iyi minsi, iki gihingwa cyihanganira izuba ryinshi, kinavugwaho ko gifite ibyiza byinshi ku buzima nko kuba imizi yacyo itarimo ‘gluten’ kandi kikaba gikize ku ntungamubiri ya C.
Ntabwo nzi niba muri Uganda naho imyumbati ifatwa nk’ikiribwa cy’abakene, ariko muri Ghana twe twavuye kure.
Reka nguhe urugero rw’ubugari. Bwaretse gufatwa nk’ikiribwa cy’abagaragu n’abakene igihe bwahindukaga ikiribwa cy’ingenzi mu mashuri yose abanyeshuri bigamo bacumbikirwa.
Bajya ku ishuri bitwaje umufuka w’ifu y’ubugari maze ku ishuri igatekwamo amafunguro y’ubwoko bunyuranye.
Ariko ubugari bwinjiye mu butetsi bwo mu rwego rwo hejuru igihe umutetsi uzwi cyane, Barbara Baeta, yatangiraga uburyo bwo kubuteka yise ‘gari foto’ – ubugari bujyanye n’isosi n’amafi yagabuye igihe Minisitiri w’intebe, Kofi Abrefa Busia, yakiraga abashyitsi mu rwego rwa leta mu 1970.
Ubugari rero bwahise buhinduka ifunguro ritangwa mu biterane by’abantu bakomeye kandi bwari bugezweho. Urebye, amafunguro anyuranye akomoka ku mwumbati yahaye abantu amafunguro bishimira kuvuga ko bafata.
Ntibitandukanye cyane no mu myaka ya 1960 muri Amerika igihe abirabura baho batangiraga kwitabira kurya ibyo abirabura baryaga ari abacakara, maze bakabivanamo amafunguro agezweho kandi umuntu yifuza kurya.
Ntekereza ko abatetsi bo muri Ghana bareba ukuntu batangiza ubucuruzi bwo guteka muri Uganda bagatangizayo amaresitora yajya ategura gusa amafunguro y’ibikomoka ku myumbati.
Kandi mfite icyizere ko ubu busazi buvugwa muri Ukraine niburangira, umwumbati uzahinduka ikiribwa hirya no hino muri Afurika bahitamo maze tukarekera ingano ba nyirazo bazihinga.
Dushobora kuba tudafite umuntu wo kuvuga ibigwi umwumbati nk’umwanditsi Chinua Achebe, dushobora kuba tudafite iminsi mikuru yagenewe umwumbati ariko rero nta wuzongera kuvuga ko ari ikiribwa cy’abakene.
Kandi na Perezida Museveni ntibizongera kuba ngombwa ko yongera kuvuga amagambo ahamagarira abaturage b’igihugu cye kwitabira kurya umwumbati.
@BBC