Image default
Utuntu n'utundi

Vatican yatangiye iperereza ku kuntu Papa Francis yakunze ifoto y’umunyamideli kuri instagram

Ibiro bikuru bya Kiliziya Gatolika ku isi byavuze ko birimo gukora iperereza ku kuntu konti ya Instagram izwi ko ari iya Papa Francis “yakunze” (like) ifoto y’umunyamideli wo muri Brazil wari wambaye atikwije.

Ntibiramenyekana igihe iyo konti ya Papa yakundiye iyo foto ya Natalia Garibotto, wari wambaye ku gice cyo hejuru umwambaro w’ishuri.

Ku wa gatanu ushize ni bwo ibitangazamakuru bitandukanye byatangiye kubitangaza, mbere yuko iyo konti ya Instagram “ireka gukunda” (unlike) iyo foto.

BBC yanditse ko amakuru avuga ko abategetsi b’i Vatican ubu barimo gukora iperereza ku kuntu ibi byabaye kuri konti ya Papa.

Ejo ku wa kane, umuvugizi wa Vatican yabwiye ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza, ati:

“Icyo dushobora gushyira ku ruhande ni uko iyo ‘like’ [uko gukunda] itavuye muri Vatican, ndetse Vatican irimo gusaba ibisobanuro urubuga rwa Instagram”.

Konti ya Instagram ya Papa Francis, ikoresha izina franciscus, ikurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 7,4 ku isi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Abantu bari bugufi y’ibiro bya Vatican bishinzwe gutangaza amakuru, ku wa kabiri babwiye urubuga rw’amakuru Catholic News Agency ko konti z’imbuga nkoranyambaga za Papa “zikoreshwa n’itsinda ry’abakozi”, kandi ko ubu hatangiye iperereza.

Natalia – nyir’iyo foto “yakunzwe” unatangaza ibiganiro ku rubuga Twitch rwo kuri internet rw’imikino itandukanye – we ibyo yabaye nk’ubiteramo urwenya.

Yanditse kuri Twitter ati: “Nibura nzajya mu ijuru”.

Umunyamideli Natalia Garibotto

iriba.news@gmail.com

Related posts

Itandukaniro hagati y’urukundo n’ipfa ry’imibonano mpuzabitsina

Emma-Marie

Kuryama ukubiri kw’abashakanye bishobora kuba ikimenyetso cy’urugo rugeze mu marembera

Emma-Marie

Waruziko amasohoro ashobora kwifashishwa mu kuzimya umuriro?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar