Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Albany muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batahuye ko amasohoro ashobora kwifashishwa mu kuzimya umuriro.
Ibipimo byafashwe n’aba bashakashatsi byagaragaje ko amasohoro agizwe n’uruvangitirane nka vitamini n’imyunyu myinshi nkaho usanga muri 15ml zayo harimo poroteyine zitandukanye zisaga 200, vitamini B12, C, imyunyu nka Calcium, potassium, magnesium, acide citrique, azote, n’indi myinshi, ibi byose bigirira umubiri akamaro bikaba binifashishwa mu buvuzi butandukanye.
Inkuru dukesha urubuga rwa ‘Doctissimo’ ivuga ko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Albany bagaragaje ko uretse kuba afitiye umubiri akamaro, amasohoro ashobora no kwifashishwa mu kuzimya umuriro kubera ko iyo ahuye n’ubushyuhe bwinshi amera nka ceramic, yifashishwa mu kuzimya umuriro.

Mu buryo bwa siyanse kandi bavuga ko mu masohoro habamo ibyitwa: mélatonine, prolactine na sérotonine bituma umuntu atiheba.
Bavuga kandi ko 87% by’abagore banywa amasohoro, bigirira ikizere mu buzima kandi badakunda gucika intege. Ibiba mu masohoro bitagaragara n’amaso byitwa spermidine nabyo ngo birinda ingingo gusaza.
Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/waruziko-umugabo-asohora-intanga-zisaga-miliyoni-200-itera-inda-ikaba-imwe/
Iriba.news@gmail.com