Image default
Iyobokamana

Covid-19: Abayoboke ba ADEPR 23 bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo

Abagabo 11 n’abagore 12 bo mu mirenge ya Ntyazo na Kibilizi mu Karere ka Nyanza bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntyazo nyuma yo gutabwa muri yombi basengera mu rugo rwa mugenzi wabo.

Aba bakirisitu bavuga ko impamvu yabateye gusengera hamwe ari uko nyir’urugo bavuga ko banasengananga na mbere muri ADEPR yaje kurwara bikomeye maze umwana we akiyambaza bamwe mu batawe muri yombi ariko bakahaza ari benshi kandi ngo yari yatumijeho abagera kuri batanu.

Bavuga ko ibikorwa byo gusengera uwo mugenzi wabo babitangiye ku cyumweru ku isaha ya saa munani z’amanywa ariko bitewe ngo no gusenga cyane basakuza ibi byatumye batabwa muri yombi n’inzego z’ubuyobozi.

Aba baturage nyamara ibi barabikora mu gihe amabwiriza ya Leta agamije kurinda abaturage icyorezo cya Covid 19 atabyemera.

Aba bakirisitu barahamya  ko batazongera kugwa mu ikosa banemera ko bakoze koko ryo kurenga ku mabwiriza ya Leta agamije kwirinda iki cyorezo cya Covid 19. Barasaba imbabazi bagaragaza ko batazongera.

Abamaze iminsi batabwa muri yombi mu Ntara y’Amajyepfo barenze ku mabwiriza ni abafungura utubari bagapima inzoga ndetse n’abajya gusengera mu ngo kandi bagaterana ari benshi kandi bitemewe.

SRC:RBA

Related posts

Inkubiri y’abagore bashaka kuba abapadiri irakomeje

Emma-Marie

Papa Francis agiye gusura Repubulika ya demokarasi ya Congo

Emma-Marie

Uku kwezi kwa Kanama kuzababere ukw’ibyishimo- Apôtre Gitwaza

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar