Image default
Iyobokamana

Kenya: Perezida Kenyata yashyizeho umunsi wo gusengera icyorezo cya Coronavirus

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye abaturage ba Kenya gushaka umwanya kuwa gatandatu bagasengera icyorezo cya coronavirus ngo kirangire.

Muri Kenya iyi ndwara imaze gufata abantu bane, gusa hari ubwoba ko n’abandi benshi bashobora kuba baranduye.

Minisiteri y’ubuzima ya Kenya ivuga ko ubu hamaze gusuzumwa abantu 100 kuva kuwa gatanu haboneka umurwayi wa mbere. Abantu 36 bari gukurikiranwa naho 71 ntayo babasanzemo.

Kenya iracyagenderanira n’ibihugu nka Amerika n’Ubwongereza aho iyi ndwara iri guca ibintu. Iki ni kimwe mu byongera impungenge z’abaturage ba Kenya.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byasohoye itangazo rikubiyemo imbwirwaruhame ya Uhuru Kenyatta avuga ko igihugu kiri gukora ibishoboka mu kurinda ikwirakwira, ariko anasaba isengesho ryihariye.

Kenyatta yagize ati “Twemera buri gihe ko ntacyo turi cyo nta Mana” Yakomeje avuga ko nubwo nk’Abanyakenya bashyizeho umuhate ariko batakwibagirwa kugana Imana.

Ati “Nk’uko twabikoze na cyera mu bihe nk’ibi, duhindukirira Imana tukayishimira imigisha myinshi yahaye igihugu cyacu. Ariko tunasanga Imana tukayibwira ubwoba bwacu, amakuba yacu, tukayisaba kutuyobora no kuturinda”.

Kubera ibyo, Kenyatta yavuze ko kuwa gatandatu tariki 21 z’uku kwezi uba Umunsi w’Isengesho ku gihugu.

Gusa kubera amabwiriza ariho abuza guhura kw’abantu benshi, yasabye abanyakenya gusengera mu ngo zabo, aho bakorera cyangwa ahandi bazaba bari.

Avuga ko ariko ko itsinda ry’abayobozi b’amadini muri Kenya rizateranira ku rugo rw’umukuru w’igihugu i Nairobi maze riyobore isengesho guhera saa sita z’amanywa.

 

iribanews@gmail.com

Related posts

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Emma-marie

Urukundo rwa mbere (igice cya 1)

Emma-marie

Papa Francis yakomoje ku mukobwa ‘mwiza cyane’ yakunze atera utwatsi ikiruhuko cy’izabukuru

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar