Image default
Iyobokamana

Urukundo rwa mbere (igice cya 1)

Iyi nyigisho y’ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana mugiye kujya muyigezwaho na Pastor Desire Habyarimana, umuyobozi w’Urubuga Agakiza.org.

Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. (Ibyahishuwe 2:1-7)

Muri ubu butumwa Yesu yahaye itorero rya Efeso yatangiye abashimira ko bafite umuhati, kwihanga,kutifatanya n’abanyangeso mbi, ko bazi kugenzura abiyita intumwa, ko bihangana, barenganyirizwa izina ry’ Imana, banga imirimo y’Abanikorayiti (bari nk’abanyabuntu b’iki gihe).

Burya waba ufite ibi byose ariko utagira urukundo rw’ Imana muri wowe?

Yabagaye ko baretse urukundo rwa mbere, muri iki gihe urebye umuhati w’amatorero ya gikristo mu kubaka insengero, bagura indangururamajwi zihenze, gutangiza ubucuruzi bugezweho, abashumba bigwizaho umutungo, ibi byose ubirebeye inyuma wagirango n’umurimo w’ Imana ariko dushobora kuba duhuje ikibazo n’itorero rya Efeso?

Ese amatorero ya gikristo yaba ashyira imbaraga mu kwita ku pfumbyi n’abapfakazi n’abakene mu mibabaro yabo, Yesu yavuze ngo nari mfunzwe, nshonje, ndwaye, ndi umushyitsi, nambaye ubusa muza kundeba aravuga ngo uworoheje hanyuma y’abandi mwabikoreye ninjye mwabikoreye, ko ibi aribo tuzabazwa ubwo uru rubanza tuzarutsinda?

Inama: Yesu yatanze inama kw’Itorero rya Efeso agira ati: Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana. Burya mwari muzi ko itara ry’ Imana rishobora kuzima kandi akiri mu rusengero azize ko yaretse urukundo rw’ Imana?

Ubu ngubu ahahoze itorero rya Efeso hasigaye ibisigazwa by’inkuta zasenyutse nta mukristo ukiharangwa ahubwo abasilamu ni 99% ibi byose nibigaragaza ko batigeze bumva umuburo wa Yesu, nubwo twishimira insengero zuzuye abantu ariko niba batagira urukundo ikindi gihe dushobora gushiraho,

Pastor Desire@agakiza.org

Related posts

Bibiliya ivuga iki ku birebana no gushakana n’uwo mudahuje ubwoko?

Emma-marie

kuri iki cyumweru nta misa yabaye mu Kiliziya zo muri Koreya y’Epfo

Emma-marie

Igiciro cyo gushyingirirwa mu idini ya Islam cyatumye bamwe bacika ururondogoro

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar