Image default
Amakuru Politike Ubuzima

Agapfukamunwa, intwaro ikomeye yari yarirengagijwe mu kurwanya corona virusi

Mu minsi ishize Ministeri y’Ubuzima yari yavuze ko atari ngombwa ko abantu bose bambara agapfukamunwa , ubu yisubuyeho isaba buri muturarwanda kukambara mu rugo ndetse no hanze bitera bamwe mu banyarwanda kwibaza kuri iki cyemezo.

Tariki ya 8 Werurwe 2020 nibwo Leta y’u Rwanda yemeje ko umuntu wa mbere yagaragaweho coronavirus. Inzego zishinzwe ubuzima n’izindi zitandukanye zahise zitangira gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo hakazwa ingamba zijyanye n’isuku n’izindi.

Bitewe n’imyumvire ndetse n’ubushobozi bwa buri muntu hari abihutiye kugura udupfukamunwa n’udupfukantoki bakatwambara cyane cyane bageze ahari abantu benshi. Ku ikubitiro abacuruzi bamwe bahise bazamura igiciro cy’udupfukamunwa akaguraga 1000Frw kagurishwa 2000 Frw kuzamura.

“Ibyo kwambara ‘masque’ umuntu atarwaye sinzi aho byaturutse”

Mu kiganiro yagiranye na RBA  tariki ya 16 Werurwe 2020,  Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu Rwego Rushinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Jose Nyamusore yemeza ko utu dupfukantoki n’udupfukamunwa tutari mu biza ku isonga mu gukumira iyi virusi ya corona.

RBC yabanje kuvuga ko atari buri wese ukwiye kwambara agapfukamunwa

Yagize ati “Ibyo kwambara masque umuntu atarwaye cyangwa kwambara gant sinzi aho byaturutse sinzi n’impamvu barimo kubikora ariko umuntu ya kwibaza kubera iki bambaye masque? nta mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima yasabye abantu kwambara masque ntayo nzi, ariko niba umuntu ayambaye kubera ko afite gripe ni byiza cyane nibyo gushyigikira cyane.”

“Abanyarwanda bose basabwe kwambara agapfukamunwa no mu rugo”

Tariki ya 18 Mata 2020, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nkomeje Daniel, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko amabwiriza mashya ar’uko buri muturarwanda agomba kwambara agapfukamunwa no mu rugo. Uyu muyobozi akaba yarahise anatangaza ko mu Rwanda hari inganda zitandukanye zatangiye gukora udupfukamunwa kandi ku giciro cyiza. https://iribanews.com/abanyarwanda-bose-basabwe-kwambara-agapfukamunwa-no-mu-rugo/

Nyuma y’aya mabwiriza, bamwe mu baturage baganiriye na IRIBA NEWS, bagaragaje ko batumva neza impamvu batabwiwe ko kwambara agapfukamunwa ari ingenzi mbere hose.

Umwe ati “Kuki aya mabwiriza batayaduhaye corona ikigera mu Rwanda buriya sibyo byari gutuma n’umubare w’abandura ugabanuka ? byanteye urujijo sinzi icyo ngomba gukora.”

Abanyarwanda bose ubu barasabwa kwambara agapfukamunwa no mu ngo

Undi ati “Bakivuga ko corona yageze mu Rwanda nahise nkagura ngurira n’umuryango wanjye kuko nabonaga ku mateleviziyo yo hanze nko mu bushinwa bategeka abaturage kwambara masque. Natunguwe no kumva Minisante ivuga ngo si ngombwa none barongeye ngo ni ngombwa, kuki batabitubwiye mbere?.”

“Ingamba twatangiranye zigomba guhinduka bitewe …”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) Dr Nsanzimana Sabin, mu kiganiro Ishusho y’Umunsi cyanyuze kuri RBA tariki ya 20 Mata 2020 yagaragaje impamvu ubu kwambara agapfukamunwa bireba buri muturarwanda.

Ati “Hari byinshi biri guhinduka buri munsi kuri iki cyorezo twatangiye dufite umuntu umwe, uyu munsi dufite abantu barenga 100 dufite n’abaturage benshi badasohoka mu ngo ubu ngubu kugirango badufashe kurwanya iki cyorezo. Birasobanura ko n’ingamba twatangiranye zigomba guhinduka bitewe naho iki cyorezo cyerekeza.”

DR Sabin Nsanzimana umuyobozi wa RBC

Yarakomeje ati “Icyo gihe twavugaga ko agapfukamunwa byaba byiza gakoreshejwe n’abaganga kuko twangaga ko umuganga ejo ejobundi azajya kuvura umurwayi ufite coronavirus akabura uko abyifatamo, mu gihe abaturage bose batwambaye n’abatihutirwa kuba bakambara bakaba bagafite”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuba hari ingamba ziri gufatwa ubu zitafashwe mbere bikorwa mu rwego rwo imbaraga mu kurwanya icyorezo cya coronavirus. “Ariko ibya mbere nabyo byari bifite igisobanuro cyabyo kandi byafashije abaganga kubona ibikoresho bari bakeneye”.

Umuyobozi wa RBC yakomeje avuga ko agapfukamunwa ubu ari intwaro ikomeye yo kurwanya coronavirus yongeraho ko mu minsi iri imbere abantu bazasohoka mu ngo zabo, nibasohoka bose bakambaye bizatuma uwaba afite amatembabuzi yanduza adakwirakwira.

Amabwiriza y’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya no kwirinda indwara (CDC) ku mikoreshereze y’udupfukamunwa:

  • Pfuka umunwa n’amazuru ukoresheje agapfukamunwa igihe cyose uri kumwe n’abandi
  • Ushobora gukwirakwiza COVID-19 nubwo waba wumva utarwaye
  • Buri wese akwiye kwambara agapfukamunwa igihe agiye ahahurira abantu benshi; urugero, aho ahahira ibiribwa cyangwa ibindi bikoresho nkenerwa.
  • Udupfukamunwa ntidukwiye kwambikwa abana bari munsi y’imyaka ibiri y’amavuko cyangwa undi wese ufite ibibazo by’ubuhumekero, uwataye ubwenge, uwacitse intege, cyangwa udashobora kukiyambura atabanje gufashwa n’abandi.
  • Agapfuka k’umwenda kabereyeho kukurinda no kurinda abandi igihe wowe waba wanduye.
  • Wikoresha ubwoko bw’udupfukamunwa dukoreshwa n’abaganga
  • Komeza kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati yawe n’abandi. Agapfukamunwa ntigasimbura kwirinda kwegera abandi

Umurerwa Emma-Marie

emma@iribanews.com

 

Related posts

Habonetse umuti urinda abagore kwandura SIDA

Emma-marie

Haracyari urugendo ngo u Rwanda rugere ku buringanire busesuye-Perezida Kagame

Emma-Marie

Amajyepfo:Toni zisaga 400 z’ubutaka buri mwaka zitwarwa n’isuri

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar