Image default
Politike

Inama ya CHOGM 2020 yari kuzabera i Kigali muri Kamena yasubitswe

Inama ya CHOGM 2020 yari kuzabera i Kigali muri Kamena 2020 yasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19 kibasiye isi. Itariki izaberaho izatangazwa nyuma.

Umuryango w’Ibihugu bivuga Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) wasubitse inama ya 26 y’Abakuri b’ibihugu na za Guverinoma ziwugize yagombaga kuzabera mu Rwanda ku wa 22-27 Kamena 2020. Itariki iyi nama yimuriweho ikazatanganzwa nyuma.

Perezida Kagame nk’Umukuru w’Igihugu cyagomba kuyakira, yavuze ko amezi ari imbere buri gihugu kigize uyu muryango kizaba kirajwe ishinga no guhangana n’ingaruka zatewe na Coronavirus.

Ati “Mu mezi agiye kuza, buri gihugu kinyamuryango cya Commonwealth kizaba gishyize imbaraga mu kurwanya COVID-19 n’ingaruka zayo ku mibereho n’ubukungu bw’abaturage bacu.”

“Ubufatanye n’ubunararibonye biranga umuryango wacu bizaba igikoresho cy’ingirakamaro mu gukorera hamwe duharanira ko nta gihugu na kimwe gisigara inyuma. Twishimiye guha ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwo iki cyorezo kizaba cyatsinzwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko COVID-19 yahinduye amateka y’Isi, ku buryo abantu bamwe babuze ubuzima bwabo, mu gihugu ubukungu kukagwa.

Ati “Twifatanyije n’u Rwanda n’abanyamuryango bacu bose, ku bw’inkunga n’umuhate bagaragaje muri ibi bihe bigoye. Nanjye nishimiye kuzongera guhura n’umuryango wa Commonwealth amaso ku maso, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Mu mpera za Werurwe, Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, bwari bwatangaje ko buri kugenzura niba iyi nama yaba cyangwa yasubikwa.

Tariki 20 Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) yo mu 2020.

Iyo nama izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of State and Government Meeting) iba buri myaka ibiri, byari biteganyijwe ko izabera mu Rwanda muri Kamena, iyaherukaga yari yakiriwe n’u Bwongereza ari nabwo buyoboye uwo muryango ubu.

Mbere y’uko icyorezo cya covid- 19 kibasira isi, u Rwanda rwashyizeho akanama k’Abaminisitiri gakurikirana imirimo y’akanama k’abatekinisiye kagizwe n’abanyamabanga bahoraho ba za Minisiteri n’izindi mpuguke zateguraga iyi nama.

Aka kanama kari kagabanyijemo kabiri aho hari igice kireba ibijyanye n’aho inama zizabera, amahoteli, gutwara abantu, kwiyandikisha, gutegura za Website n’ibindi. Hari kandi n’abategura ibyo abakuru b’ibihugu bazaganiraho muri iyo nama.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Donald Trump asize nkuru ki mu myaka ine amaze ku butegetsi?(Amafoto)

Ndahiriwe Jean Bosco

Gutoza umwana imirimo yo mu rugo ni ingenzi mu buzima bwe

Emma-marie

Ukraine-Russia: U Rwanda mu bihugu byatoye ko u Burusiya bushyirwa mu kato

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar