Image default
Politike

Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi ari mu Rwanda

Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yakiriye mugenzi we w’u Burundi n’intumwa yaje ayoboye bagirana ibiganiro.

Dr Emmanuel Ugirashebuja na Domine Banyankimbona baganiriye ku ‘Ubufatanye mu rwego rw’ubutabera hagati y’ibi bihugu bivukana”, nk’uko minisiteri y’ubutabera y’u Rwanda ibitangaza.

Image

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter ya MInisiteri y’u Butabera y’u Rwanda buvuga ko Minisitiri w’u Butabera w’u Rwanda, Ugirashebuja yagize ati: “Ibyo dusangiye biruta cyane ibishobora kudutandukanya[…]twishimiye ko umubano wacu uri gufata icyerekezo gishya.”

Image

Min Ugirashebuja yakomeje avuga ati “Tugomba kubanza gushyiraho imikoranire ikomeye mu rwego rw’ubutabera…Turabizi ko tugifite byinshi byo kuganira mu nzego z’ubutabera[…] bityo inama nk’iyi ni intambwe y’ingenzi muri icyo cyerekezo. ”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ko hari intambwe igenda iterwa mu mubano n’u Burundi.

Yagize ati “Mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza abarundi n’abanyarwanda babane uko bikwiriye.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bushinwa: Ikawa y’u Rwanda isaga Toni yagurishirijwe mu gihe kitageze ku munota

Emma-marie

Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC ari mu Rwanda

Emma-Marie

Isomo DGPR-Green Party yakuye mu matora yo mu 2017 ryatumye ifata ingamba zikomeye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar