Image default
Mu mahanga

Indege y’intambara y’Uburusiya ‘yahanuwe’ i Kyiv

Kuwa gatanu, ku munsi wa kabiri w’intambara itaherukaga Iburayi mu myaka mirongo ishize, mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine hongeye kuraswa ibisasu bya misile by’ingbao z’Uburusiya.

Amakuru avuga ko uretse ibisasu byarashwe hari n’indege y’intambara y’Uburusiya yahanuwe hejuru ya Ukraine.

Ahandi mu bice by’igihugu, cyane mu burasirazuba hafi y’umujyi wa Kharkiv hari kubera imirwano ikomeye, mu majyaruguru no mu majyepfo hafi y’inyanja itukura ku mujyi wa Odesa naho hari kubera imirwano.

Urugamba rumwe rwabereye hafi y’ikigo gitunganya ingufu kirimbuzi cya Chernobyl mu majyaruguru, cyahise gifatwa n’ingabo z’Uburusiya. Amerika ivuga ko hari abasirikare ba Ukraine bahafatiwe bugwate.

Ibihumbi by’abaturage ba Ukraine bakomeje guhunga imijyi iri kuberamo imirwano bagana iburengerazuba muri Pologne na Romania.

Gusa abanya-Ukraine benshi bari mu ngo zabo, bikinze ibisasu mu byumba byo munsi by’inzu zabo, cyangwa muri station za metro ziri hasi.

Mu gihugu hatanzwe ubutumwa butegeka abaturage bose bashobora gukoresha imbunda kuza kurengera igihugu cyabo.

Loud blasts in Kyiv, EU agrees new Russia sanctions: Live news | Russia-Ukraine crisis News | Al Jazeera

Mu mijyi itandukanye mu Burusiya, ibihugu by’abantu bagiye mihanda bamagana icyemezo cyo gutera abaturanyi babo, amagana y’abigaragambije bafashwe barafungwa.

Macron yahamagaye Putin bavugana ukuri’

Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko yahamagaye mugenzi we Vladimir Putin abisabwe na Zelensky wa Ukraine kuko we yageragezaga guhamagara Putin ntibikunde.

Macron yavuze ko yasabye Putin guhagarika ibikorwa bya gisirikare kandi ko ikiganiro cyabo cyari ‘ukuri, kidaca ku ruhande kandi kihuse’.

Hagati aho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) watangaje ibihano bikarishye kurushaho ku Burusiya.

Ibyo bihano biribasira inzego z’imari, ingufu, ubwikorezi, na visa ku Barusiya bakomeye, nk’uko byavuze na komiseri mukuru wa EU Ursula von der Leyen mu nama yarangiye mu masaha ya kare mu gitondo kuwa gatanu i Bruxelles.

Ursula yavuze ko ibyo bihano bizatuma Uburusiya budashobora kugura ikoranabuhanga bukeneye mu gutunganya ibitoro, cyangwa ibikoresho indege zikenera.

Perezida Macron we yavuze ko inkunga ya miliyoni $336 igiye guhabwa Ukraine, hamwe n’ibikoresho bya gisirikare.

Indege y’Uburusiya yahanuwe i Kyiv

Umutegetsi muri minisiteri y’ubutegetsi ya Ukraine yatangaje ko indege y’Uburusiya yahanuwe ahitwa Darnytskyi i Kyiv

Anton Herashchenko yavuze ko iyo ndege yaguye hafi y’inzu y’abantu ku ariko mu muhanda.

Ahakorera ikigo cy'itangazamakuru cya leta i Kyiv harashweho ibisasu kuwa kane

Herashchenko wahoze ari visi minisitiri w’ubutegetsi, yavuze ko Kyiv yakomeje kurwaswaho mu gitondo kuwa gatanu kandi hari gukoreshwa misile ziraswa kure.

Perezida Zelensky ati: ‘ninjye wa mbere bashaka’

Mu ijambo yaraye atangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yagize ati: “Barashaka [Abarusiya] gusenya Ukraine muri politiki no kuvanaho umukuru w’igihugu.”

Yongeraho ati: “Umwanzi yavuze ko ari njyewe wa mbere bagambiriye, n’umuryango wanjye ku mwanya wa kabiri.”

Zelensky yavuze ko ari i Kyiv kandi n’umuryango we uri muri Ukraine, yongeraho ko afite amakuru ko “amatsinda y’umwanzi yo gutoba yamaze kwinjira i Kyiv.”

Ariko ntiyasobanuye ayo matsinda ayo ari yo.

BBC

Related posts

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza bafungura imfungwa

Emma-marie

Zimbabwe: Impinja zirindwi zapfuye mu ijoro rimwe abaganga bari kwigaragambya

Emma-marie

Slovakia: Imodoka iguruka yageragejwe hagati y’ibibuga by’indege

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar