Image default
Mu mahanga

Zimbabwe: Impinja zirindwi zapfuye mu ijoro rimwe abaganga bari kwigaragambya

Abana barindwi b’impinja bapfuye mu ijoro rimwe muri iki cyumweru mu gice kivurirwamo abagore cy’ibitaro bikuru by’i Harare kubera ibibazo by’abakozi bishingiye kuri Covid-19.

Mu ijoro ryo kuwa mbere, muri ibi bitaro byo mu murwa mukuru, ababyeyi umunani bari bakeneye kubyazwa byihutirwa babazwe.

BBC yavuze ko barindwi muri bo abana babo babakuye mu nda bapfuye nk’uko bamwe mu baganga babyemeza.

Abaganga babiri batifuje gutangazwa amazina, bazi neza ibyahaye hano, bemereye BBC ko aba babyeyi bakuwemo abana bapfuye kuko ababyaza bari mu myigaragambyo mu gihe ibi bitaro byuzuriranye.

Aba baganga bavuga ko aba babyeyi bamaze iminsi kwa muganga nta ubafasha mu gihe abaganga bari mu myigaragambyo.

Imiti ni micyeya n’ibikoresho by’abaganga byo kwirinda (PPE) ni bicyeya, mu gihe abaganga nabo bugarijwe n’akazi kenshi.

Ibitaro bitoya byigenga (clinics) byinshi muri Harare byarafunze kubera ubwoba bwa Covid-19 kuko nta bikoresho byo kuyirinda bifite, ibindi kubera ibibazo bishingiye ku bukungu.

Ibi byatumye abagore batwite buzura mu bitaro bikuru bya leta biri i Harare, ubu bitagishoboye kubakira bose.

Umuganga umwe yavuze ko ari ibihe bigoye cyane barimo. Undi avuga ko impfu za bairya bane kuwa mbere atari ikintu gishya, ahubwo ari ibintu biba buri gihe.

Related posts

Perezida Macron yavuze ko ‘azabangamira’ abadakingiye Covid-19

Emma-Marie

Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n’abayituye-Putin

Emma-Marie

Indege y’intambara y’Uburusiya ‘yahanuwe’ i Kyiv

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar