Image default
Mu mahanga

Abatalibani basabye abagore kuba bagumye mu ngo

Nyuma y’uko abatalibani bigaruriye ubutegetsi muri Afghanistan, ubu barasaba abagore kuba bahamye mu ngo zabo bakirinda gusohoka bya hato na hato.

Umuvugizi w’abatalibani Zabihullahi Mujahid yatangarije New York Times dukesha iyi nkuru ko impamvu y’ibi ari uko abarwanyi babo badafite amasomo ahagije y’uburyo bashobora kwitwara ku bagore, bityo hakaba hari impungenge z’uko aba barwanyi bashobora kubangamira abagore, agasaba rero ko abagore baba birinze gusohoka mu ngo zabo.

Ibi bije nyuma y’uko mu mizo ya mbere, abatalibani bari batangaje ko abagore badakwiye guhangayikishwa n’uburenganzira bwabo bushobora guhonyorwa babizeza ko bazakomeza kugira uburenganzira bwo kwiga no gukora mirimo bifuza ndetse bakemererwa kujya bajya hanze y’ingo zabo batari kumwe n’abagabo babo cyangwa abandi bagabo bafitanye isano ya hafi nk’uko byari byatangajwe na Zabihullah Mujahid wanagizwe minisitiri w’umuco mu butegetsi bw’abatalibani.

Hagati y’umwaka w’1996 n’uwa 2001, abatalibani bari bari ku butegetsi muri Afghanistan, ku butegetsi bwabo ntabwo umugore yari yemerewe kwiga, ntiyari yemerewe kugira uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa bimuhuza n’imbaga y’abantu ibyo byashoborwaga gusa n’umugore uherekejwe n’undi muntu w’igitsina gabo kabone n’ubwo yaba ari agahungu kakiri gato.

Kuri ubu rero haribazwa niba abatalibani bagaruye ya matwara yabo ku bagore cyangwa se niba koko ari impungenge abategetsi bafite z’uko abarwanyi babo batarahugurwa ku biyanye n’uburyo bagomba kwitwara ku bagore.

N’ubwo bwose amashuli y’abakobwa atarafungwa kugeza ubu ariko abenshi ntibabura kwemeza ko abatalibani bagaruye ya politiki yabo ku bagore kuko ngo no ku butegetsi bwabo bwa mbere, ubwo bafataga ubutegetsi babanje gusaba abagore kuba bagumye mu mazu yabo ngo ibintu bibanze bisubire mu buryo, hanyuma biza kurangira bibaye itegeko ridakuka ndetse rijyana n’uko nta mugore wemerewe kwiga, kumva umuziki, kwambara inkweto

zifunguye, gusohoka atari kumwe n’umugabo umuherekeje, n’ibindi.

Taliban issues new warning against extending evacuation deadline | Taliban News | Al Jazeera

Zabihullahi Mujahid umuvugizi w’abatalibani

Mbere y’ibi kandi Wahidullah Hashimi, umugaba mukuru w’abatalibani yari yatangarije Reuters ko abamenyi b’idini babo ari bo bazagena uko abagore bazitwara ku butegetsi bwabo ati “Abamenyi b’idini bagomba kwemeza niba abakobwa bazakomeza kwiga, abagore bazemererwa gukora ndetse bakagena n’uko imyambaro yabo igomba kuba imeze”

Musinga C.

 

Related posts

Karidinali agiye kuburanishwa ku kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatolika

Emma-Marie

M23 iri kwerekeza mu Mujyi wa Goma

Emma-Marie

Kenya ifite Perezida mushya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar