Image default
Amakuru

Rwanda: Bamwe mu Bakristo bavuga ko ‘Imana’ yababujije kwikingiza Covid-19

Hari bamwe mu Bakristo bo mu madini n’amatorero atandukanye hirya no hino mu Gihugu bavuga ko Imana ibinyujije mu bahanuzi yababujije kwikingiza Covid-19 ngo  kuko ari ikimenyetso cya Anti-Kristo.

Hari abagabo, abagore ndetse n’abasore n’inkumi bavuga ko bashingiye ku buhanuzi bahanuriwe, urukingo rwa Covid-19 rutazabagerera mu mubiri kuko ari urwa Anti-Kristo.

Umugore wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jali witwa Dusabe Liberata, yabwiye IRIBA NEWS ko iby’uru rukingo yabimenye mu 2015. Yagize ati “Ndi umukristo mu Itorero rya ADEPR uru rukingo Imana yarutubwiriye mu butayu i Karama ibinyujije mu muhanuzi ivuga ko hari igihe kizagera abantu bagategekwa kwikingiza ubyanze akangirwa gukora imirimo imwe n’imwe cyangwa kujya mu isoko n’ahandi mubitegereze muzabibona[…] Sinzigera nikingiza corona ni ikimenyetso cya Anti –Kristo.”

Ministry of Local Government | Rwanda on Twitter: "Kuri iki gicamunsi,  abaturage barenga 1200 mu Murenge wa Remera muri @CityofKigali bamaze kwikingiza  COVID-19 ku kigo nderabuzima. Abagejeje imyaka 40 kuzamuka, abatwite inda

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje kwitabira igikorwa cyo kwikingiza Covid-19

Umugabo(yadusabye kudatangaza amazina ye) wo mu Karere ka Ruhango uvuga ko asengera mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi nawe avuga ko ashingiye ku nyigisho yigishijwe adateze kwikingiza.

Yagize ati “Umuntu wese burya agira iye myemerere kandi ndumva ntawayimuhora njyewe rero nshingiye ku migisho atandukanye nigishijwe ajyanye n’imikorere y’umurimbuzi ruriya rukingo ntiruzangerera mu mubiri. Niteguye no kubizira n’akazi nkora niteguye ko bazakanyirukanaho ariko sinziyanduza. Genda usome ibyahishuwe 13:1-18.”

“Ababuza abantu kwikingiza Covid 19 ntabwo iyo ari inyigisho y’itorero ry’Abadiventisiti”

Dr Marc Habineza ushinzwe ikiciro (Departement) cy’ubuzima mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yavuze ko hari umurongo watanzwe ku birebana na gahunda yo kwikingiza Covid-19.

Yagize ati “Hari umurongo ngenderwaho Itorero ry’Abadiventisiti ku isi yose ryatanze ku birebana na gahunda yo gukingira muri rusange na gahunda yo gukingira Covid 19 by ‘umwihariko. Uwo murongo rero niwo dusobanurira abizera binyuze mu matorero basengeramo, mu nama zitandukanye hagati y’Abayobozi n’abizera no kuri Radio VOH.”

Yakomeje ati “Ababuza abantu kwikingiza Covid 19 :Icya mbere ntabwo iyo ari inyigisho y’itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7. Bityo ubyigisha wese asobanurirwa aho itorero rihagaze ku birebana no gukingira akigishwa kugirango agire imyumvire ikwiriye agaruke mu murongo.”

“kwigisha neza ntibibuza injiji gukomeza kuba injiji”

Umushumba w’Itorero Angilikani muri Paruwasi ya Remera, Pasiteri Antoine Rutayisire, avuga ko abavuga ko batazikingiza badakwiye kugira uwo batera impungenge.

Yagize ati “Buriya rero uretse ko biba ari ngombwa kwigisha abantu, ariko kwigisha neza ntibibuza injiji gukomeza kuba injiji, no kuyoba ntibibabuza kuyoba kandi barize.  Kuvuga ngo ibi bintu byarahanuwe ni ibya anti-kristo hari igihe ubaza umuntu uti ariko se wowe uzi nibura n’amahame y’ibyo bintu bya anti-kristo uko akora? ubundi iryo jambo (Antikristo) aho rikoreshwa cyane ni mu gitabo cy’ibyahishuwe baravuga ngo haza inyamaswa itera abantu bose kwihakana umwami wabo ibashyiraho ikimenyetso, ariko bihakanye umyizerere yabo.”

“Urukingo ntaho badusaba kwihakana Imana, urukingo nta ndahiro badusaba gukora, urukingo ntaho ruhuriye na busa n’imyizerere. Uwizera Imana arikingiza, utizera Imana arikingiza, umukristo arikingiza, umuyisiramu arikingiza, ubandwa agaterekera arikingiza ntaho bihuriye n’imyizerere, Noneho abantu bagahindukira bakakubwira ngo erega buriya bifite ukuntu ruriya rukingo ruzagera muri wowe ngo rukongera rukisunganya ngo rugahindura imiterere yawe[…]sinibwira ko umuntu yakora urukingo ngo narangiza yice isi yose nawe narangiza yiyice. Simbona ahantu ibyo bintu abantu babikura ni ukutumva neza ni ukudasobanukirwa.”

“Bamwe bati anti-kristo yashatse gukontorora (controller) abantu abaha numero, n’ubundi numero abantu turazifite mfite numero y’irangamuntu mfite, mfite numero ya passport mfite sim card ya telephone umuntu ashatse kunkotorora yankorora.”

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri  Illuminati bakorana nayo mwibanga!!! - RUSHYASHYA

Pasiteri Antoine Rutayisire 

Yakomeje ati“Abantu binangiye niyo wamanura Imana ikaza ikabibwirira ntibakumva na Yesu yaramanutse abantu banga kumwemera. Nkubwize ukuri hari abantu ntajya ntaho umwanya uba wasobanuriye abantu bakabona ububi bw’indwara bakabona abantu bapfa bakabona abantu barware bakabona igihugu gihomba nk’uko twahombye muri iyi coronavirus hanyuma bakavuga ngo twebwe twahitamo kuguma muri ibi ngibi? ababyemera gutyo nibo bakeya, abo bakeya ntibazabuza igihugu kugenda kuko n’ubundi ibyo dukora byose hazabaho ababihakana. Abo rero ujye ubihorera basigare inyuma amaherezo bazageraho bumve nibatumva bazasigara inyuma dukomeze tugende tugende tubakurura inyuma yacu.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1 n’ibihumbi 400 bamaze kubona dose ya mbere y’urukingo, naho abarenga ibihumbi 577 bakaba barakingiwe mu buryo bwuzuye, dose ebyiri.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Itorero ADEPR buvuga kuri bamwe mu bayoboke b’iri dini bavuga ko hari ubuhanuzi bubabuza kwikingiza Covid-19 ntibyadukundira, kuko inshuro zose twagerageje gusaba amakuru umuvugizi w’iri Torero yarayatwimye.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG

Emma-Marie

Menya impamvu umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihizwa muri Gashyantare

Ndahiriwe Jean Bosco

 ‘Ibiturika’ byafatanywe Umunyamakuru Phocas Ndayizera ngo byagombaga gusenya ibikorwa bikomeye bya Leta

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar