Image default
Abantu

Umushinwa wakoreye iyicarubozo umuturage hari n’abandi yari yarafungiye mu kirombe

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 30 Kanama 2021, agaragaza umugabo uziritse ku giti arimo akubitwa n’umushinwa abazwa aho yajyanye umucanga cyangwa igitaka bayungurura bakuramo amabuye y’agaciro, umugabo (ukubitwa) agatakamba asaba imbabazi. Hari andi makuru avuga ko hari n’abaturage yari yarafungiye mu kirombe abashinja kumwiba.

Ibi bikorwa byarabereye mu murenge wa Mukura akagari ka Kagano mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko abagaragazwa barimo gukubitwa ari Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien. Yakomeje ivuga ko abantu bagaragaye muri iki gikorwa batawe muri yombi.

Igira iti “Abantu babiri harimo kugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, nawe yatangaje ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha bibiri.

Yagize ati “Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo.”

 “Hari abaturage umushinwa yafungiye mu kirombe”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro Bisangwabagabo Sylivester, yavuze ko mu murenge ayoboye hari umushinwa watsindiye gucukura amabuye y’agaciro iki gikorwa akaba agifatanyije n’ibindi bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyamasheke.

Yagize ati “yatsindiye mbere hari hasanzwe abantu bacukura amabuye binyuranije n’amategeko. Ubwo uyu munyamahanga yazaga bakomeje kuyiba, ariko muri kuno kwezi kwa Kanama muri Nyamasheke naho hari abakozi babiri yafashe bamwibye amabuye ahitamo kubazana mu kirombe cya Rutsiro kubafungirayo.”

Yakomeje ati “Abo mu muryango wabo rero bababuriye irengero barashakisha ariko baza kumenya uko uyu mushinwa yabazanye hano, nibwo bakurikiye baza hano gushaka amakuru basanga abantu baho niho bafungiye.”

Bisangwabagabo Sylvester yakomeje avuga ko kugirango amashusho y’umushinwa akorera iyicarubozo umuturage ajye ku karubanda byatewe no kutumvikana kwabagiye iki kigo gicukura amabuye y’agaciro, ngo ubwo uyu mushinwa yakubitaga abaturage, bamwe mubakorana nawe bafashe amashusho barayakwirakwiza.

Cyakora ngo ibikorwa by’iyicarubozo uyu mushinwa yakoraga byamenyekanye tariki 23 Kanama 2021 ndetse ubuyobozi busura iki kirombe bukuramo abafunzwe bajyanwa kwa muganga naho umushinwa aratoroka hamwe n’umusemuzi we.

Abaturage bakorera mu kirombe bavuga hukubitwa no gushyirwaho iterabwoba bari babimemyereye kuko yari yarababwiye ko Leta yamuhaye uburenganzira bwo kubahana uko ashatse.

Uretse kuba hari abo yakuye Nyamasheke akaza kubafungira i Rutsiro, abaturage bavuga ko yarafitse naho ajya gufungira abanyarutsiro bakoresheje i Nyamasheke.

Bisangwabagabo avuga ko ubwo aya makuru yamenyekanaga uyu mushinwa yatorotse ariko nyuma aza kwishyikiriza inzego z’umutekano akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ruhango.

Icyo amategeko ateganya 

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iryo tegeko risobanura iyicarubozo nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye asiga yandikiye Musenyeri ko yamukomerekeje

Emma-Marie

DRC: Karidinali Laurent Monsengwo yitabye Imana

Emma-Marie

Ku mubano we na Perezida Putin, Merkel ati “Ntacyo nicuza”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar