Image default
Ubutabera

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwanze icyifuzo cya Agatha Kanziga

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Kanama 2021, rwanze icyifuzo cyatanzwe na Agatha Kanziga, cy’uko atakurikiranwa ku ruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa  AFP dukesha iyi nkuru bivuga ko iki cyifuzo cy’umugore wa Juvenal Habyarimana wabaye perezida w’u Rwanda, cyari cyarashyikirijwe urukiko n’umwunganira mu mategeko, hakaba hari hashize imyaka 13 akorwaho iperereza mu Bufaransa.

Umwanzuro ku busabe bwa Kanziga iperereza kuva mu 2008 watangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Kanama 2021.

Agathe Kanziga yageze mu Bufaransa ku wa 17 Mata 1994 nyuma yo guhungishwa n’ubutegetsi bwa François Mitterrand.

Akigerayo Perezida Mitterrand  yahise ategeka ko bamwakira, bakanashaka hoteli i Paris yashyirwamo hamwe n’umuryango we bajyanye.

Mu 2008 ni bwo yarezwe mu rukiko nk’umwe mu bari ku isonga mu kugira uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahamagawe bwa mbere mu butabera bw’u Bufaransa mu 2016 ndetse icyo gihe hatangira iperereza.

Nyuma y’icyo gihe cyose, kuri uyu munsi urukiko rw’i Paris rwateye utwatsi ubusabe bwo guhagarika dosiye ye, bishatse kuvuga ko iperereza yatangiye gukorwaho rizakomeza.

Ni icyemezo cyishimiwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byatangajwe na Dafroza Gauthier washinze Umuryango CPCR ugamije gushishikariza ubutabera bw’u Bufaransa kuburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside.

Yabwiye BBC ati “Twacyakiriye neza, kuko urubanza rwe rugomba gukomeza rukarangira. Ntitwibaza impamvu yashakaga ko ikirego cye kigaragara. Twatanze ikirego dushingiye ku byo twasomaga, ko yari umukuru w’Akazu kandi we n’abandi barimo abasirikare bakuru nka Bagosora, Serubuga na basaza be, bose bagize uruhare. Byavugwaga ko ako kazu ariko kateguye Jenoside.’’

Dosiye ya Agathe yongeye kuburwa nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aheruka gutangariza i Kigali muri Gicurasi 2021 ko igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu kuburanisha abakekwaho Jenoside.

Perezida Macron yavuze ko atari Kanziga gusa uzitabwaho ahubwo muri rusange hazavugururwa imikoranire hagati y’inzego z’ubutabera bw’ibihugu byombi ngo n’abandi bihishe mu Bufaransa bafatwe.

Yagize ati “Ntacyo navuga ku muntu ku giti cye kuko ni akazi kareba ubutabera ariko icyo twiyemeje gukora nk’abakuru b’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, na we yagarutse ku kibazo cya Kanziga, avuga ko u Bufaransa ari bwo buzamufataho icyemezo.

Yagize ati “Yaba Agathe cyangwa abandi, urutonde ni rurerure, ari ku isonga ryarwo, u Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora kuri we. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro.”

Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Igihe Bucyibaruta ucyekwaho uruhare muri Jenoside azaburanira cyamenyekanye

Emma-Marie

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Urukiko rwemeye ubujurire ku cyemezo cyuko Kabuga ‘adashobora gukomeza kuburanishwa’

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar