Image default
Amakuru

Menya impamvu umunsi w’abakundana ‘St Valentin’ wizihizwa muri Gashyantare

Benshi bibaza impamvu umunsi w’abakundana wizihizwa tariki 14 Gashyantare , impamvu ni uko uku kwezi ariko mutagatifu Valantin witirirwa uyu munsi yishwemo n’umwami w’abami Claude w’umugome.

Umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera (Antiquité). Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra. Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité)

Saint Valentin ni nde?

Muri Kiliziya Gatolika, habayeho ba Valentin 3 batandukanye bagiye bagirwa abatagatifu (saints) kubera ukwemera kwabo kutajegajega kwatumye bicwa nk’abahowe Imana (martyrs) n’ingoma z’igitugu zayoboraga Roma icyo gihe, hari mu kinyejana cya 3.

Valentin wa Roma: Uyu yari padiri, yishwe mu kinyejana cya gatatu azira ukwemera kwe, ashyingurwa i Roma hafi y’inzira yitwa Via Flaminia;

Valentin wa Terni: We yari umwepiskopi (bishop), nawe akaba yarishwe, ashyingurwa aho uwa mbere yashyinguwe; Valentin w’umumaritiri wo mu majyaruguru ya Afurika, amateka ye akaba atazwi neza;

Muri aba ba Valentin 3 rero, uwitirirwa uriya munsi ni Valentin w’i Roma, bivugwa ko ku ngoma y’umwami w’abami Claude w’umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara abaturage batakundaga, maze afata icyemezo ko nta musirikari uzongera gushaka.

Hagati aho, Valentin we yakomeje gusezeranya rwihishwa abakundanaga, harimo n’abasore b’abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru n’uko arafungwa, ku munsi wo kunyongwa we rero (hari tariki 14 Gashyantare) yoherereza umukobwa wari ufite se wacungaga iyo gereza agapapuro kanditseho ngo “biturutse kuri Valentin wawe” Uwo mukobwa ngo Valentin yamwibonagamo… Ng’uko uko Valentin yagizwe umurinzi w’abakundana (le patron des amoureux).

Uko uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa ahantu hatandukanye:

Ubundi kera uyu munsi wafatwaga nk’uw’abaselibateri kurusha abakundana. Abasore n’abakobwa bakinaga umukino aho abakobwa bihishaga, maze abasore bakabashaka; iyo umusore yavumburaga umukobwa, bagombaga gushyingiranwa mbere y’uko umwaka urangira… Ibaze byari bitangaje!

Mu kinyejana cya 14, nibwo mu Bwongereza uwo munsi wafashwe nk’uw’urukundo koko, kuko bemeraga ko inyoni z’ingabo n’iz’ingore zihura (accouplement/mating) kuri uwo munsi…

Ku munsi wa Saint Valentin, bamwe mu bakirisitu bajya gusura ibisigazwa bye (reliques) ahantu hatandukanye mu Burayi;

Mu Bushinwa na Taiwan, kuva mu mwaka wa 1980 uyu munsi wa Saint Valentin urizihizwa cyane.

Mu Buyapani ho ntibiba bisanzwe! Kuri uwo munsi, abagore n’abakobwa bategetswe kuzanira abagabo n’abasore bakorana za chocolats zihenze.

Gusa mu Buyapabi kuri 14 Werurwe abagabo nabo barishyura, bagaha abo bashiki babo umwenda, urukweto cyangwa ikindi gifite ibara ry’umweru kandi gihenze inshuro nibura 3 kurenza ya chocolat yaguriwe. Iyo tariki ya 14 Werurwe bayita “White Day”.

Uretse mu Brésil bagira umunsi w’abakundana wihariye uba tariki 12 Kamena, ukaba witwa “dos namorados”; muri Colombia ho uba ku wa Gatandatu wa gatatu w’ukwa cyenda, ukaba witwa “dia del amor y amistad” (umunsi w’urukundo n’ubucuti).

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

More innovations showcased as NIRDA hosts a Demo Day

Emma-Marie

Africa: Business zikoresha ‘social media’ cyane kurusha ahandi hose ku isi – Raporo

Emma-Marie

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga rirakataje mu gufasha Leta y’u Rwanda guhangana na Covid-19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar