Image default
Amakuru

U Rwanda rwifatanije n’Abarundi kunamira Perezida Nkurunziza

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda ndetse ni ry’ Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururutswa mu rwego rwo kunamira Perezida Pierre Nkurunzuza w’u Burundi uherutse gupfa.

Mu ijoro ryo ku wa 12 Kamena 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda , yururutswa kugeza hagati, uhereye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Perezida Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda riragira riti “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’Umuryango wa Nyakwigendera muri iki gihe cy’Akababaro.”

Uganda, Tanzania na Kenya nabyo biri mu cyunamo

Itangazo ryatanzwe n’ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida wa Tanzania rivuga ko guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 y’ukwa gatandatu kugeza ku ya 15, Tanzania iri mu cyunamo cyo kwifatanya n’u Burundi muri iki gihe.

Itangazo risubiramo amagambo ya Perezida John Magufuli avuga ko Nkurunziza yari “Perezida w’igihugu cy’inshuti gifitanye umubano mwiza kandi w’amateka na Tanzania”.

Itangazo rya leta ya Uganda risubiramo amagambo ya Perezida Yoweri Museveni avuga ko Nkurunziza ‘yari inshuti nyayo ya Uganda n’uwaharaniye kwishyira hamwe k’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba…’’

“Mu kwifatanya na leta y’u Burundi n’Abarundi, ntegetse ko guhera ku itariki ya 13 y’ukwa gatandatu kugeza igihe azashyingurirwa, ibendera rya Repubulika ya Uganda n’iry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba yururutswa akagezwa mu cyakabiri muri Uganda hose no muri ambasade za Uganda mu mahanga”.

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na we yatangaje ko Kenya iri mu cyunamo guhera kuri uyu wa gatandatu kugeza igihe Nkurunziza azashyingurirwa.

Ku cyicaro cy’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba i Arusha muri Tanzania, naho amabendera y’ibihugu bigize uyu muryango hamwe n’iryawo, yarururukijwe kugeza mu cyakabiri.

Kugeza ubu mu bihugu binyamuryango by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, leta ya Sudani y’Epfo ni yo itaratangaza ku mugaragaro ibihe by’icyunamo mu kwibuka Bwana Nkurunziza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Ubushinjacyaha bwasabye ko Félicien Kabuga avanwa mu Bufaransa

Emma-marie

Kamonyi: Bane bakekwaho gutema no gutega abaturage bakabambura bafashwe

Emma-marie

Threads yaje guhangana na Twitter yatangiye kwigarurira imitima ya benshi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar