Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko yaciwe amande kubera kurenga mu mategeko ya ‘guma mu rugo’ mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus.
Perezida Zelensky yavuze ko ibyo byabaye ubwo yajyaga mu nzu icuruza ibinyobwa n’ibiribwa byoroheje (café) iri mu mujyi wa Khmelnytsky rwagati muri Ukraine, ku itariki ya 3 y’uku kwezi kwa gatandatu ngo nta n’agapfukamunw ayari yambaye.

Iyi nkuru dukesha BBC ivuga ko nyuma, ibiro bye byatangaje ifoto imugaragaza ari kumwe n’abandi, anywa ku ikawa nubwo bwose serivisi zo gushyira abantu ibinyobwa n’ibiribwa bicaye imbere muri ‘cafe’ kugeza icyo gihe bitari byemewe.
Iriba.news@gmail.com