Image default
Politike

Bugesera:Abadafite ubushobozi bwo kwigurira agapfukamunwa tugerageza kubafasha-MayorMutabazi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko badafite ubushobozi bwo kubona FRW yo kugura agapfukamunwa, ubuyobozi bukavuga ko abafite icyo kibazo bugerageza kubafasha.

Ikibazo cy’abaturage bavuga ko batambara agapfukamunwa kubera ikibazo cy’ubukene ni ikibazo kizwi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, kandi ngo bugerageza kubafasha hashingiwe ku bushobozi buhari.

Habimana Innocent ni umwe mu bavuga ko batishoboye baganiriye n’Iriba News. Ati “Ndi mu kiciro cya mbere cy’ubudehe nta bushobozi mfite bwo kwigurira agapfukamunwa. Ikibazo cyanjye nakibwiye Gitifu ambwira ko azakanshakira ndategereje.”

Nzamukosha Devota wo mu Murenge wa Mayange na we ngo nta bushobozi afite. Ati “Iyo ngiye mu isoko nipfuka agatambaro kuko nta bushobozi ndabona bwo kugura agapfukamunwa. Ariko numvise umujyanama w’ubuzima ambwira ko ngo hari igihe hazaboneka inkunga bazakampa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Murwanashyaka Oscar, avuga ko ikibazo cy’abaturage batishoboye kizwi. Ati “Hari abo usanga batambaye agapfukamunwa bakakubwira ko nta bushobozi bwo kukagura bafite, icyo kibazo turakizi harashakishwa ubushobozi ngo bafashwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, na we avuga ko ikibazo cy’abaturage badashobora kwigurira agapfukamunwa akizi.

Ati “Turafatanya hari nutwo twamaze gutanga nubwo ntahamya ko twageze ku bantu bose. Ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa abagize icyo batanga tugahera kuri cya kiciro cy’abadafite amikoro.”

“Ariko iyo mugiye kubireba ni no kureba ngo udafite agapfukamunwa ninde mu by’ukuri ntabwo twavuga ngo umuntu wese uri mu kiciro cya mbere ntafite agapfukamunwa, ibyo ni ukubireba neza hari n’uwo muzaganira akakubwira ko ntako afite ariko ugasanga yagiye kugura ‘Bière’. Ni ukumenya rero niba abona ‘budget’ ya ‘Bière’ iy’agapfukamunwa yo ntiboneke”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere hamaze gutangwa udupfukamunwa tugera ku bihumbi 10.

Tariki ya 18 Mata, Leta y’u Rwanda yafashe ikemezo cy’uko buri muturarwanda wese azajya yambara agapfukamunwa, aya mabwiriza arareba buri wese yaba uwanduye n’utarandura Covid-19.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

Related posts

Perezida Kagame arasaba urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika kubyaza umusaruro impano rufite

Emma-marie

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

USA: Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo kwirukana abanyeshuri b’abanyamahanga

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar