Image default
Abantu

Covid-19: Abamotari basimbuza amazi umuti wa ‘hand sanitizers’ bashobora kongera ubwandu

Minisitiri w’Ubuzima yatangaje ko hari bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bari guha abagenzi amazi mu mwanya w’umuti wifashishwa mu kurwanya Covid-19 uzwi nka ‘hand sanitizers’ biramutse bigaragaye ko bari mu bashobora kongera ubwandu ngo bakaba bashobora gusubira mu rugo.

Mu makuru ya Televiziyo Rwanda yo ku wa 12 Kamena 2020, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko abamotari baha amazi abagenzi mu mwanya wa ‘Hand sanitizers’ bashobora gutuma abamotari bose basubira mu rugo.

Yavuze ati “Hari bamwe mu bamotari barimo kurengera[…]igihe bamaze kuwukoresha washiramo bagashyiramo amazi ibyo nibasigeho birinde kurenga ku mabwiriza kuko ibyo bishobora gutuma n’ibyemezo byafashwe bisubirwaho, biramutse bigaragaye ko bari mu bashobora gukwirakwiza iriya ndwara nta cyabuza ko ibyemezo byafatwa tukongera kubasubiza mu ngo zabo”.

Minisitiri Ngamije yakomeje ati “Twarabyumvikanye mbere y’uko batangira akazi mu mashyirahamwe yabo, ibi babikurikiranire hafi bamenye ko buri mu motari afite uriya muti kandi akoresha agapfukamunwa, ko umugenzi agiye gutwara yambaye agapfukamunwa mbese amabwiriza uko yatanzwe. Twirinde icyatuma dukwirakwiza iriya ndwara kuko ifite ingaruka ku bukungu, ku buzima ndetse harimo no gupfa”.

Leta yashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abamotari ndetse n’abagenzi

Mu rwego rwo Ku kubungabunga isuku no kwirinda icyorezo cya Covid-19, Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwashyizeho amabwiriza agomba kubahirizwa n’abamotari ndetse n’abagenzi.

Abamotari baha abagenzi amazi mu mwanya w’umuti wa hand sanitizers bashobora gutuma ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera

Muri ayo mabwiriza harimo ko abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima. Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Nyuma y’amazi asaga abiri batagaragara mu muhanda, tariki ya 7 Kamena 2020, abamotari barakomorewe dore ko inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020 yari yafashe ingamba zitandukanye zigamije gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, zirimo ko moto zitwara abagenzi zemerewe gusubukura ibikorwa uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu, ndetse ko ingendo hagati y’intara zemewe ariko ko kujya no kuva mu Karere ka Rusizi na Rubavu byo bibujijwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Musanze : Andrew Rucyahana Mpuhwe ashyize imbere kuzamura ubushobozi  bw’urubyiruko mu guhanga udushya

Emma-Marie

Uganda: Ingo za Bobi Wine na Besigye ‘zagoswe’

Emma-Marie

Kamonyi: Abatemye ijosi Uwineza batawe muri yombi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar