Image default
Abantu

Kigali: Bamwe mu bakozi bahagaritswe mu kazi kubera Coronavirus

Bamwe mu bayobozi b’ibigo byigenga basheshe amasezerano bari bafitanye n’abakozi babo bababwira ko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kujegesa Isi.

Nyuma y’ingamba nshya Guverinoma y’u Rwanda yafashe zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus tariki ya 21 Werurwe 2020, bamwe mu bakozi b’ibigo byigenga batangiye kuririra mu myotsi kubera ko bahise bahabwa amabaruwa abahagarika mu kazi nta nteguza cyangwa imperekeza bahawe.

Abahagaritswe ku ikubitiro harimo bamwe mu bakoraga mu mahotel, Restaurent, abanyamakuru n’abandi.

Habimana Jules (izina twarihinduye) yari umukozi wa Galaxy Hotel mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IRIBANEWS ko umuyobozi mukuru w’iyi Hotel yabahaye amabaruwa, abamenyesha ko amasezerano y’akazi bari bafitanye asubitswe.

Ati “Yavuze ko hashingiwe ku mpamvu zitakwigobotorwa zishingiye ku cyorezo cya coronavirus[…]umubare w’abakiriya bagana hotel ngo waragabanutse. Yatubwiye kandi ko ingamba zashyizweho na Minisante kuzishyira mu bikorwa bitashoboka mu kigo gifite abakozi basaga 60 bakaba badashobora gukora bategeranye.”

Yakomeje ati “Indi mpamvu ngo nuko abashyitsi bari baravuze ko bazaza kuhafatira amafunguro, kuhakorera inama no kuhacumbika batakije kubera coronavirus, ibi ngo bigaragaza ko nta kazi karimo gukorwa muri service zose. Ngo basanze rero amafaranga yo  guhemba abakozi bose ataboneka bafata icyemezo cyo gusubika amasezerano twari dufitanye.”

Ibaruwa yahawe umwe mu bakozi bahagaritswe muri Galaxy Hotel

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bwa Hotel Galaxy buvuga kuri iki kibazo ntibyadukundira, kuko numero ya telefone igendandwa twabahamagayeho batayitabye. Nibatuvugisha tuzabagezaho icyo batangaza kuri iki kibazo.

“Batwimye imperekeza”

Hari kandi n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bahagaritswe mu kazi babwirwa ko bitewe na coronavirus.

Uwamahoro Rose (izina twarihinduye) ni umwe mu banyamakuru bahagaritswe. Ati “Ikigo nakoreraga cyahagaritse abanyamakuru n’abandi bakozi bo muri service zitandukanye. Batubwiye ko amasezerano y’umurimo twari dufitanye bayasheshe kubera coronavirus. Byaradutunguye kuko batigeze baduteguza cyangwa ngo banaduhembe iminsi twari tugejejemo.”

Undi munyamakuru twahaye izina rya Kabano muri iyi nkuru nawe ati “Nibyo koko turabibona turi mu bihe bitoroshye, ariko nibura iyo baduhagarika bamaze kuduhemba iyi minsi y’uku kwezi yari irangiye kuko twarakoze cyangwa bakaduha imperekeza.”

Si aba gusa bahagaritswe mu kazi kuko n’abakorerega ibigo by’ubucuruzi (ibidacuruza ibiribwa, imiti cyangwa ibidatanga serivici z’ubuvuzi) bamwe muri bo bahawe amabaruwa abahagarika mu kazi.

Icyo benshi mu bahagaritswe mu kazi baganiriye na IRIBANEWS bahurizaho ni ukwibaza uko bazabaho, dore ko bamwe muri bo baba mu nzu bakodesha, abandi bakaba bari bafitiwe ibirarane by’imishahara mu gihe hari n’abavuze ko bahembwaga bishyura amabanki bari babereyemo amadeni.

Ni ryari amasezerano y’umurimo  aseswa?

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, ingingo ya 24 isobanura ko haseguriwe ibikubiye mu masezerano rusange, amategeko ngengamikorere cyangwa amasezerano y’umurimo, integuza igomba gutangwa n’umukoresha cyangwa umukozi mu buryo, mbere yo gusezerera umukozi.

Ariko umukoresha ntiyemerewe gusesa amasezerano y’umurimo mu gihe umukozi ari mu isubikwa ry’amasezerano y’umurimo no mu gihe umukozi ari mu kiruhuko afitiye uburenganzira. Mu gihe k’integuza yatanzwe n’umukoresha, umukozi yemerewe gusiba akazi umunsi umwe (1) mu cyumweru kugira ngo ashake akandi kazi.

Umukoresha ariko ashobora gusesa  amasezerano y’umurimo hadatanzwe integuza mu gihe umukozi akoze ikosa rikomeye. Muri icyo gihe umukoresha agomba kumenyesha umukozi mu nyandiko mu gihe kitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) uhereye igihe ibimenyetso by’ikosa rikomeye bigaragariye kandi akagaragaza impamvu z’iseswa.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye

Emma-Marie

Nyagatare: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma hatungwa agatoki Pasiteri

Emma-Marie

Kamonyi: Polisi yataye muri yombi abibye Moto

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar