Image default
Ubuzima

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bageze kuri 36

Ministeri y’Ubuzima (Minisante) ivuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2020 hagaragaye abandi bantu cumi na barindwi (17) barwaye Koronavirusi. lbi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Koronavirusi mu Rwanda ugera kuri mirongo itatu na batandatu (36). 

Abarwayi bashya harimo abantu icyenda (9) baje baturutse i Dubai, abantu batatu (3) baje baturutse muri Kenya, abantu babiri (2) baje baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuntu umwe (1) waje aturutse rnuri Qatar.

Hari kandi umuntu umwe (1) waje aturutse mu Buhinde  ndetse n’umuntu umwe (1) watahuwe ko yahuye n’undi wagaragayeho Koronavirusi mu Rwanda.

Abo bagenzi bose binjiye mu Rwanda, batangiye gupimwa no gushyirwa mu kato hagati y’itariki ya 17 na 20 Werurwe 2020.  Minisante ivuga ko abarwayi bose bavurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Hanashishikarizwa abantu bose bahuye nabo kugirango basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Abaturwanda bose barasabwa gukomeza kwitwararika. Nkuko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, ingamba nshya zafashwe zizamara ibyumweru bibiri.

Minisante irakangurira buri muturarwanda kwitwararika amabwiriza y’isuku,

Ubucuruzi bw’ibikorwa bitari iby’ibanze bwahagaritswe, ingendo zihuza imijyi n’uturere zahagaritswe ndetse n’ingendo zitari ngombwa no kuva mu ngo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe.

Abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize barasabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda. Minisante ikaba isaba buri muturarwanda kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yashyizweho. Abakora mu nzego z’ubuzima bakaba bashimirwa ubwitange n’umurava bikomeje kubaranga muri ibi bihe.

Ibimenyetso by’ingenzi bya Koronavirusi ni inkorora, guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, cyangwa akipimisha akoresheje telefone akanda  114 maze agakurikiza amabwiriza, cyangwa akoreheza email kuri callcenter@rbc.gov.rw, cyangwa akohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri +250788202080,63503023 akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19: Uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yazamutse muri service zirimo n’iz’ubuzima

Emma-Marie

Amasengesho, amashuri n’izindi gahunda zihuza abantu benshi byahagaritswe mu Rwanda

Emma-marie

Nyabihu: Bishimiye ibikoresho by’isuku bagenewe na Hinga Weze

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar