Image default
Abantu

USA: Harvey Weinstein wahamwe no gufata abagore ku ngufu bamusanzemo coronavirus

Harvey Weinstein wahoze ari mu bantu bakomeye mu batunganya filimi muri Hollywood uherutse guhamwa n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, aho afungiye bamusanzemo coronavirus.

Michael Powers utegeka urwego rw’amagereza muri leta ya New York muri Amerika yatangaje ko Bwana Weinstein ubu yashyizwe mu kato.

Mu kwezi gushize, Bwana Weinstein yahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata abagore ku ngufu akatirwa gufungwa imyaka 23.

Umunyamategeko we yashimangiye ko azajuririra iki cyemezo cy’urukiko.

Uyu mugabo w’imyaka 68 afungiye muri gereza iri hafi y’ahitwa Buffalo muri leta ya New York.

Imfungwa ebyiri zaho ejo ku cyumweru bazisanzemo coronavirus nk’uko umwe mu bakora muri iyi gereza utifuje gutangazwa amazina yabibwiye Reuters.

Umunyamategeko wa Weinstein avuga ko we n’abo bafatanyije batigeze babwirwa ko umukiriya wabo yapimwe Covid-19.

Weinstein yahamwe n’icyaha cyo mu kiciro cya mbere cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore bakoranaga witwa Miriam Haley mu 2006.

Yahamwe kandi n’icyaha cyo mu kiciro cya gatatu cyo gufata ku ngufu umugore wariho yinjira mu mwuga wo gukina filimi witwa Jessica Mann mu 2013.

Abacamanza bamuhamije ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze mu buryo bukabije byashoboraga gutuma afungwa imyaka myinshi kurushaho. Kuva mu 2017, abagore barenga 10 bashinje uyu mugabo kubahohotera bishingiye ku gitsina cyangwa kubafata ku ngufu.

 

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Nyaruguru: Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho akurikiranweho ibyaha by’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Emma-Marie

Pasiteri wahoze muri Zion Temple ati “Nitegerezaga imikorere y’aba bagabo nkabona amaherezo hari bombe izaturika”

Emma-Marie

Akora amatafari mu bikoresho bikoze muri Pulasitike

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar