Image default
Abantu

Sinacitse ku icumu ariko ingaruka za Jenoside zangezeho-Min Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, mu kiganiro ‘Breakfast’ kuri Radio Kiss FM, yavuze ko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bidasaba ko umuntu aba yaracitse ku icumu.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ubuzima bwite bwa Min. Bamporiki, yavuze ku rugendo rwe muri politike n’izindi ngingo zitandukanye zirimo, amateka y’u Rwanda, avuga no ku batukana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira urubyiruko rukomeje gushyira imbaraga mu guhangana nabo.

Image

“Ibisangiye umuzi bisangira kuma bigasangira no gutoha”

Yifashishije imvugo igira iti “Ibisangiye umuzi bisangira kuma bigasangira no gutoha” Bamporiki yavuze ko Umunyarwanda agomba kwishima u Rwanda ruri mu bihe byiza, ibibi byaza ntarutuke cyangwa ngo arwihakane.

Yagize ati “Niba tugize ibyago bya covid uko ni ukuma kwacu kuko iratubabaza. Niba dusangiye umuzi w’igihugu ntabwo uvuga ngo njyewe nzajya nishima u Rwanda rwatoshye gusa ariko nirugira ibyago nzahita mba umunyamerika nzahita mba umuyapani nzahita njya hakurya hariya ahubwo ‘bombarder’ kuki muri kudushyira muri locdawn kuki mutubwira kwambara agapfukamunwa”.

Image

Yakomeje ati “Ntabwo waba umunyarwanda gusa w’ibimeze neza ugomba kuba umunyarwanda igihe cyose kandi ntekereza ko urubyiruko rwinshi ruri mu murongo mwiza, ahubwo duhagurukire hamwe ushaka kujya mu murongo mubi tujye tumuzirikisha rya korabuhanga tumubwire rwose tumubwize ukuri”.

“Twese dusangiye inyokomuntu”

“Nabonye mwese mwahagurutse, ibi byo gupfobya turabihagurukira. Birumvikana hari abahita bavuga ngo nka Bamporiki urabijyamo ute ko utacitse ku icumu? yeee ntaryo nacitseho ariko iry’ingaruka za jenoside naricitseho. Jenoside ni imwe ariko ingaruka za jenoside turazisangiye nk’abanyarwanda twese. Iyo jenoside itaba nashoboraga kuba ntari minisitiri ariko nashoboraga  kuba ndi umuntu wishimye muri iki gihugu kurusha uko meze ubu ngubu”.

Yakomeje ati “Kuba minisitiri wo mu ngaruka za jenoside birutwa no kuba umuhinzi nta jenoside yabaye. Kuko kuba minisitiri ntabwo bikuraho ibikomere by’ibyo wabonye, ibyakozwe na bene wanyu, ibyababaje abanyarwanda. Jenoside ni icyaha cyakorewe inyokomuntu. Kutaba umuntu wacitse ku icumu ntabwo bimbuza kuba inyoko muntu, n’umugande yahaguruka akayirwanya n’umurundi agomba guhaguruka akayirwanya.”

Image

“Biriya ni ibintu bimeze nk’ibitekerezo by’abantu bameze nk’abarindagiriye mu kabande ahantu[…]ashobora no kukubuza ngo ntukwiye kwibuka cyangwa kurwanya ingengabitekerezo wenda nawe mu by’ukuri ataracitse ku icumu,  ahubwo ari uko yumva ko icyo kintu kigomba kuba icy’abantu bamwe bababaye ni nko kuvuga ngo mwarababaye jenoside mwarayikorewe nuwo musaraba w’ingaruka zawo muwikorere mwenyine. Dusangiye wa muzi byose tugomba kubisangira nk’abanyarwanda”.

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye muri iyi minsi bari kwiyama abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abifashishisha imbuga nkoranyambaga zirimo na channel za Youtube.

Photo: Kiss Fm

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Abacyekwaho gukubita Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera bari mu maboko ya RIB

Emma-Marie

Kigali: Baracyekwaho ibyaha birimo gushungera no gukora umuntu mu misatsi

Emma-Marie

Barack Obama yagize ibyago

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar