Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutegura imikino Olympic izabera Tokyo yasabwe kwegura nyuma yo kunegura abagore ngo bavuga amagambo menshi.
Umuyapani Yoshiro Mori w’imyaka 83, ari mu mazi abira nyuma yo kuvuga ko abagore bavuga amagambo menshi kandi ko inama bayoboye ‘zitwara umwanya muremure’.
Aya magambo yatumye abatari bacye bamwamagana ndetse bamusaba kwegura ku mwanya afite wo gutegura imikino Olympic. Uyu mugabo yasabye imbabazi ariko akomeje kotswa igitutu n’abatari bacye.
BBC yatangaje ko Mori, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, biteganyijwe ko azegura mu nama idasanzwe izaba kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gashyantare 2021.
Ibigo bikomeye bishyigikiye imikino Olympic nabyo byazamuye ijwi binenga imvugo ya Mori, mu bamunenze harimo Toyota, iyi sosiyete akaba ari umwe mu baterankunga bakomeye b’iri rushanwa.
Umuyobozi wa Toyota, Akio Toyota yavuze ko iyi sosiyete ibabajwe n’ibyavuzwe.
Ku wa kabiri ishyirahamwe ry’abacamanza b’abagore mu buyapani bambaye umwambaro wabo w’akazi bamagagana ibyavuzwe na Mori hari n’abagabo bakora aka kazi babashyigikiye.
Ibinyamakuru byo mu Buyapani byatangaje ko hari n’abandi bantu bagera muri 400 banditse bavuga bahagaritse kuba abakorerabushake mu mikino Olympic iiteganyijwe kuba mu minsi iri imbere muri uyu mwaka wa 2021.
Mori azwiho kuba yarakunze gukoresha amagambo atari meza igihe yari minisitiri w’intebe hagati ya 2000 na 2001, yabwiye abanyamakuru ko kuri iyi nshuro n’abagore bo mu muryango we bamumereye nabi kubera imvugo ye.
Iriba.news@gmail.com