Image default
Mu mahanga

Urukiko rukuru rwategetse ko Abakristu bashobora gukoresha ijambo ‘Allah’

Urukiko rukuru rwo muri Malaysia rwatesheje agaciro kubuza abakristu gukoresha ijambo “Allah” bashaka kuvuga “Imana”.

Ibi ni byo bya vuba aha mu kugereka mu nkiko kumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo.

Bijyanye n’ikirego cyari cyatanzwe n’umukristu wari wafatiriwe inyandiko ze kuko zari zirimo iryo jambo.

Mu bihe byashize, ikibazo cy’abatari abayisilamu bakoresha ijambo “Allah” cyateje ubushyamirane n’urugomo muri Malaysia.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Abayisilamu bagize hafi bibiri bya gatatu by’abaturage miliyoni 31 batuye Malaysia, ariko muri iki gihugu hari n’amadini manini y’abakristu.

Aba bakristu bavuga ko bamaze imyaka ibarirwa mu magana bakoresha ijambo “Allah” – ryageze mu rurimi rw’Ikinya-Malaysia rivuye mu Cyarabu – bashaka kuvuga Imana kandi ko ibyari byaremejwe n’urukiko bihonyora uburenganzira bwabo.

Itegekonshinga rya Malaysia ryemera ubwisanzure bw’amadini. Ariko mu myaka ya vuba ishize ubushyamirane bwariyongereye.

‘Binyuranyije n’amategeko n’itegekonshinga’

Mu mwaka wa 2008, abategetsi ba Malaysia bafashe za CD zo mu rurimi rwa Malay ruvugwa muri Malaysia bazaka Jill Ireland Lawrence Bill, w’umukristu, ari ku kibuga cy’indege, nyuma yuko basanze ayo majwi yanditseho “Allah” ku mitwe y’izo CD.

Nuko Madamu Bill atanga ikirego cyo guhangana n’icyemezo cyo mu mwaka wa 1986 kibuza abakristu gukoresha iryo jambo mu byo batangaza.

Ku wa gatatu – nyuma y’imyaka irenga icumi – urukiko rukuru rw’i Kuala Lumpur mu murwa mukuru wa Malaysia rwategetse ko yari afite uburenganzira bwo kudakorerwa ivangura rishingiye ku kwemera kwe.

Mu mwanzuro we, umucamanza Nor Bee yategetse ko ijambo “Allah” – hamwe n’andi magambo atatu afite inkomoko mu Cyarabu ari yo “Kaabah” (hafatwa nk’ahantu nta makemwa ho gusengera i Mecca ho mu idini ya Islam), “Baitullah” (bivuze inzu y’Imana) na “Solat” (bivuze isengesho) – rishobora gukoreshwa n’abakristu.

Madamu Nor Bee yavuze ko icyemezo cyabuzaga ikoreshwa ry’ayo magambo ane cyari “kinyuranyije n’amategeko n’itegekonshinga”.

Yagize ati: “Ubwisanzure bwo kubwiriza no gusenga mu idini bukwiye kubamo no kugira ibikoresho by’idini”.

Ijambo ‘Allah’ ryakuruye imanza na mbere

Ubu si ubwa mbere inkiko zo muri Malaysia zitavuze rumwe ku ikoreshwa ry’ijambo “Allah”.

Mu rundi rubanza, ikinyamakuru cy’idini gatolika cyitwa The Herald cyareze leta nyuma yuko ivuze ko kidashobora gukoresha iryo jambo muri kopi yacyo isohoka mu rurimi rwa Malay ruvugwa muri Malaysia, gishaka kuvuga Imana y’abakristu.

Mu mwaka wa 2009, urukiko rw’ibanze rwanzuye ko icyo kinyamakuru The Herald kiri mu kuri, rucyemerera gukoresha iryo jambo, icyemezo cyateje kwiyongera kw’ubushyamirane hagati y’abayisilamu n’abakristu.

Insengero zibarirwa mu macumi ndetse n’ahantu hacye hasengerwa n’abayisilamu byagabweho ibitero biratwikwa.

Mu mwaka wa 2013, icyo cyemezo cyateshejwe agaciro n’urukiko rw’ubujurire, rwasubijeho kubuza gukoresha iryo jambo.

Kuri uyu wa kane, urugaga rwa politike rwo muri Malaysia ruzwi nka Muafakat Nasional, rwasabye ko iki cyemezo cy’urukiko rukuru kijyanwa mu rukiko rw’ubujurire, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Star cyo muri icyo gihugu.

Related posts

DR Congo: Félix Tshisekedi agiye kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba

Emma-Marie

Kwitwa umutinganyi muri Ghana ni icyaha

Emma-Marie

Spain: Polisi yatahuye abimukira ‘bahembwa intica ntikize’ bahishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar