Image default
Amakuru

Kamonyi: Niyonsenga ucyekwaho kwiba Moto yafashwe

Mu ijoro rya tariki ya 09 Werurwe Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe uwitwa  Niyonsenga Fulgence w’imyaka 23 ucyekwaho kwiba moto y’umumotari witwa Ndagijimana Etienne w’imyaka 22. Byabereye mu  Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka  Nteko , Umudugudu wa Kona.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Moto ya Ndagijimana yibwe ku mugoroba  tariki ya 9 Werurwe ahagana saa tatu z’ijoro, ikimara kwibwa Ndagijimana yahise atanga amakuru kuri Polisi irakurikiranwa.

SP Kanamugire yagize ati” Ndagijimana yari yatije inshuti ye moto ageze mu Mudugudu wa Kona ayihagarika hanze  yinjira mu nzu Niyonsenga aramucunga  arayitwara. Ikimara kubura  wa muntu yabibwiye Ndagijimana ariwe nyiri moto Ndagijimana nawe yahise atanga amakuru kuri Polisi avuga ibirango by’iyo Moto dukorana n’inzegi z’ibanze turayikurikirana.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko muri iryo joro iyo moto yafatiwe mu rugabano rw’umurenge wa Mugina n’uwa Rugarika, Niyonsenga niwe wayifatanwe avuga ko yari agiye kuyigurisha mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gukangurira abantu kujya bihutira gutanga amakuru igihe bagize ikibazo ariko nanone bakarushaho kurinda ibinyabiziga byobo kugira ngo bitibwa.

Ati”  Turashimira Ndagijimana wihutiye gutanga amakuru akimara kubura moto ye, byadufashije kuyikurikirana hakiri kare ihita ifatwa. Turanashimira abayobozi bo mu nzego z’ibanze ku gikorwa cyo guhanahana amakuru bigatuma iriya moto ifatwa.”

Ndagijimana yashimiye Polisi y’u Rwanda  uko yihutiye gushakisha Moto ye ikarinda iboneka itaragera kure ngo igurishwe. Yanashimye imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko habayeho igikorwa cyo guhanahana amakuru.

Niyonsenga yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Mugina kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

SRC:RNP

Related posts

Umukozi n’uwahoze ari umuyobozi mu “Umwalimu Sacco” barafunze

Emma-Marie

Ubuyobozi bwatunguwe n’imyitwarire y’abanya-Kigali ku munsi wa mbere ‘Guma mu Rugo’ yorohejwe

Emma-marie

Gatsibo: Ishuri rya ‘Gakoni Adventist College’ ryafunzwe, abanyeshuri bamwe batabwa muri yombi

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar