Image default
Abantu

Ubwiyongere bukabije bw’impanga zivuka ku Isi

Impanga ziri kuvuka ari nyinshi kurusha ikindi gihe cyose mbere, isi ishobora kuba iri ku gasongero ko kubyara impanga, nk’uko abashakashatsi babivuga.

Impanga zigera kuri miliyoni 1.6 zivuga ku isi buri mwaka, buri mbyaro 42 imwe iba ari iy’impanga.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko gutinda kubyara n’ubuhanga bw’ubuvuzi nka IVF byazamuye urugero rwo kubyara impanga ku kigero cya 1/3 kuva mu myaka ya 1980.

Ariko ibi bishobora kumanuka kuva ubu kuko abantu bari kugana ku kubyara umwe, kuko bitarimo ibyago byinshi.

Raporo ya ‘Journal Human Reproduction’ ivuga ko kuvuka kw’impanga ku kigero cyo hejuru byagezweho mu myaka 30 ishize – kuva ku izamuka rya 32% muri Aziya kugera kuri 71% muri Amerika ya ruguru.

Abashakashatsi bakusanyije amakuru ku mpanga mu bihugu 165 hagati ya 2010 na 2015, bayagereranya n’uko byari byifashe hagati ya 1980 na 1985.

Umubare w’impanga zavutse ku mbyaro igihumbi ubu uri hejuru cyane mu Burayi na Amerika ya ruguru – ku isi yose wavuye ku 9/1,000 ugera kuri 12/1,000.

Muri Africa ho umubare w’impanga wahoze hejuru igihe cyose kandi ntiwahindutse cyane mu myaka 30 ishize, ibishobora kuba biterwa n’ubwiyongere bw’abaturage.

Gufasha abantu kubyara

Africa na Aziya byonyine byihariye 80% by’impanga zivuka ubu ku isi hose.

Prof Christiaan Monden, wo muri kaminuza ya Oxford uri mu bakoze ubwo bushakashatsi, avuga ko hari impamvu y’ibi.

Ati: “Ikigero cy’impanga muri Africa kiri hejuru kubera impanga nyinshi zihavuka zivuye ku magi abiri (dizygotic)”

Yongeraho ati: “Birashoboka cyane ko ibi biterwa n’itandukaniro ry’imiterere y’uturemangingo tw’abanyafurika n’abaturage b’ahandi.”

Ikigereranyo cy’impanga Iburayi, muri Amerika ya ruguru n’ibihugu bya Oseyaniya nacyo cyagiye kizamuka – guhera mu myaka ya 1970 ahatangiye ubuhanga mu gufasha abantu kubyara – nko guhuriza intanga ngore na ngabo mu byuma (IVF), ICSI, guterwa intanga n’ibindi – byabaye impamvu nyamukuru.

Related posts

Manzi Fondation yagobotse imiryango irwaje Covid-19

Emma-Marie

Umwana n’ababyeyi be bishwe barashwe

Emma-Marie

Kamonyi: Haravugwa umuyobozi ukubita abashakanye bari mu gikorwa cyo ‘gutera akabariro’

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar