Image default
Mu mahanga

Spain: Polisi yatahuye abimukira ‘bahembwa intica ntikize’ bahishe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa

Polisi ya Espagne ivuga ko yarokoye abimukira 21 bahatirwaga gukora amasaha menshi mu buryo bubi mu nzu ibikwamo imyenda ya sekeni (chagua).

Videwo igaragaza abantu benshi barimo barekurwa bava mu cyumba gihishe inyuma y’ibitebo bigezweho biremereye byuzuyemo imyenda.

Umugabo n’abahungu be babiri bakoraga ubwo bucuruzi mu ntara ya Murcia iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Espagne, batawe muri yombi.

Polisi yavuze ko abo bacuruzi bakuraga ibikoresho ndetse bakagurisha iyo myenda mu bihugu byo muri Afurika.

Abategetsi basohoye itangazo bavuga ko abo bimukira bari barahatiwe gukora amasaha menshi ku munsi mu buryo bubi kandi bagahembwa ama-euro abiri gusa (arenga gato 2,300Frw) ku isaha, mu gihe itegeko riteganya ko umushahara fatizo uba ama-euro arindwi ku isaha.

BBC yatangaje ko ubwo bapolisi bakoraga umukwabu muri ako gace ka Fuente Álamo, nyir’ubwo bucuruzi yatangiye gutera hejuru abwira abakozi be ngo biruke bajye kwihisha, nkuko iryo tangazo ribivuga.

Bane muri bo basimbutse uruzitiro rw’inyuma, mu gihe abandi bikingiranye muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt).

Ubwo abapolisi bageraga imbere muri iyo nzu, bahasanze abakozi umunani bashyizwe mu “isenga” (umwobo) yari ihishe inyuma y’ibitebo bigezweho (trolleys) biremereye byuzuye imyenda.

Bavuze ko icyo cyumba cyihishe cyari cyarubakiwe guhisha abantu mu gihe polisi yaba ije gusaka aho hantu.

Polisi yagize iti: “Ba nyir’aho hantu bafataga abaturage b’ibihugu by’amahanga babayeho mu buryo butemewe n’amategeko bakabahatira gukora amasaha menshi kandi nta bwishingizi mu mategeko bahawe”.

“Babafatiranaga mu bibazo barimo, no kuba hari ibyo bacyeneye, bakabakoresha mu buryo bubi cyane”.

Iryo tangazo rya polisi ryavuze ko muri iyo nzu ibikwamo ibicuruzwa “nta mutekano na mucye n’ingamba z’isuku” byari bihari.

Biteganyijwe ko abo bantu batatu batawe muri yombi bazitaba urukiko rwo mu mujyi wa Cartagena.

iriba.news@gmail.com

Related posts

U Bufaransa: Umugabo yarashe padiri amukekaho kumusambanyiriza umugore

Emma-marie

Umutoza w’Ikipe y’abagore yiyahuye nyuma yo gushinjwa kubasambanya

Ndahiriwe Jean Bosco

Umusore yavuze uko yishe ababyeyi n’umuvandimwe we abifashijwemo na Filime

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar