Bamwe mu batwara abagenzi kuri Moto bazwi ku izina ry’abamotari baravugwaho guha abagenzi amazi akaba ari nayo nayo batera muri ‘Casque’ mu mwanya ‘Hand sanitizer’.
Muri Kamena 2020 ubwo abatwara abagenzi bakomorerwaga bagasubira mu kazi nyuma y’amezi asaga atatu badakora kubera icyorezo cya Coronavirus, amabwiriza bahawe na RURA avuga ko bagomba guhanagura ingofero bambika abagenzi bakoresheje umuti wabugenewe, umugenzi wese agomba kuba yambaye agatambaro muri izo ngofero no kwambara neza agapfukamunwa kandi buri mugenzi agomba gukaraba mu ntoki umuti wabugenewe uzwi nka Hand sanitizer’ mbere yo kurira moto.
Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali aho umunyamakuru wa Iriba News yageze, yasanze bamwe mu bamotari batubahiriza aya mabwiriza, ibi bigatuma bashyamirana n’abagenzi, iyo babahaye amazi mu mwanya w’umuti wica mikorobe, ayo mazi akaba ari nayo batera muri ‘casque’.
Habimana Xavier ni umugenzi twasanze ku Kinamba cya mbere mu Karere ka Gasabo yashyamiranye n’umumotari. Ati “Uratinyuka ukampa amazi ngo ninkarabe mu ntoki umbeshya ngo ni umuti ? ni mwe mukwirakwiza corona.”
Mukabalisa Nadege nawe ni umugenzi twasanze ku isoko rya Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, atavuga rumwe n’umumotari. Ati “Kuki umpaye amazi ngo ni umuti ? niba udafite umuti mbwira ntege indi moto.”
“Bamwe muri twe baratuvangira”
Abamotari batandukanye bavuga ko ibivugwa na bamwe mu bagenzi ari ukuri bakagaya bagenzi babo bateshuka ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus.
Kazungu Jean Bosco, ni umumotari wo mu Karere ka Gasabo yagize ati “Agacupa karimo uriya muti dutera muri ‘casque’ tukagura 1500FRW harimo n’umuti. Iyo umuti ushizemo usubiranayo ka gacupa bakakuzurizamo undi ku 200FR gusa. Bamwe muri twe rero umuti ushiramo bagahita basukamo amazi natwe turabizi ko hari ababikora ariko baratuvangira mu kazi.”
Bizimungu Samuel wo mu Karere ka Kicukiro nawe yagize ati “Hari bamwe muri twe wagirango nta bu muntu bagira, ugasanga basutse amazi muri ka gacupa kavamo umuti, ayo mazi akaba ariyo baha abagenzi kandi nyamara bo baba bafite umuti nyamuti ku ruhande niwo bakaraba ni nawo batera muri casque yabo bakanawereka abayobozi cyangwa polisi iyo ibafashe”.
Twagerageje kuvugisha Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda (Ferwacotamo) Ngarambe Daniel, ntibyadukundira kuko atabonekaga ku murongo wa Telephone. Nagira icyo adutangariza kuri iki kibazo tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.
Iriba.news@gmail.com