Image default
Amakuru

Gatsibo: Ikihishe inyuma yo kubeshyera mwarimu Niyoyita Kwiba igitoki n’ibishyimbo

Mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2020, umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu Murenge wa Kageyo w’Akarere ka Gatsibo, yafashwe n’abantu barinda umurima, bavuga ko yibye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umisigire w’Umurenge wa Kageyo Niyoyita Jean Paul, ariko we yahakanye aya makuru, avuga ko bamuhimbira.

Avuga ko mwarimu Niyongira yabyutse mu gitondo kare ajya gushaka umuti w’umwana, abarinzi b’umurima yanyuzeho ashaka umuti bakamufata bavuga ko yibye igitoki n’ibitonore by’ibishyimbo.

Ati “Niyongira yabyutse nka saa kumi z’urukerera ku wa Gatanu ajya gushaka umuti w’umwana (Ibihuru), anyuze ku murima abarinzi bawo baramufata bamubeshyera ko yibye ariko si byo ahubwo bamushakagaho amafaranga”.

Niyoyita avuga ko abo barinzi bifuzaga amaronko kuri mwarimu bitewe n’amasezerano bagiranye na nyir’umurima ko azabishyura ibihumbi 80 imyaka yeze.

Avuga ko kugira ngo babone andi ku ruhande batangiye ibikorwa bitari byiza byo kubeshyera abantu.

Agira ati “Twarakurikiranye dusanga ari ibintu bahimba bagamije kwangiza isura ya mwarimu wacu usanzwe ari inyangamugayo uturerera abana neza. Baje bavuga ko bifuza guhabwa uwo mushahara bemerewe kugira ngo bamurekure ariko tubona ko ari ibintu bahimba tubasaba gusubira mu kazi undi na we arataha”.

Kigali Today yanditse ko Niyoyita asaba abaturage kujya bubaha bagenzi babo ntibabaremere ibyo batakoze, ahubwo bagashishikazwa no kunyurwa n’ayo bakoreye aho kwifuza izindi ndonke batesha abandi agaciro.

Avuga ko mwarimu Niyongira asanzwe ari umukozi mwiza, utari wagaragarwaho ikosa na rimwe haba mu kazi no mu baturanyi.

Avuga ko nubwo byagaragaye ko Niyongira yabeshyewe abamuhimbiye icyo cyaha cy’ubujura nta gihano bahawe, ahubwo ngo abaturage muri rusange bazakomeza kwigishwa kutifuza indonke muri bagenzi babo no kubahana.

Related posts

Goma : Ingaruka z’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ziteye impungenge abaganga

Emma-Marie

Umutekano w’Abanyarwanda n’ubusugire bw’Igihugu birarinzwe-RDF

Emma-Marie

Nyamagabe: Haravugwa umusore washukishije umwana 250 FRW akamusambanya

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar