Lieutenant General Jacques Musemakweli umwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda, akaba yari n’wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yapfuye mu ijoro ryacyeye azize uburwayi.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemereye itangazamakuru iby’iyi nkuru y’incamugongo.
Lieutenant General Jacques Musemakweli yagizwe Umugenzuzi w’Ingabo z’igihugu, tariki 9 Mata 2018, avuye ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara.
General Musemakweli, yigeze no kuba akuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu, ubu yari umugenzuzi w’ingabo z’u Rwanda, umwanya yashyizweho mu kwa 11/2019.
Lt Gen Musemakweli akaba yaranabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, avuye ku buyobozi bw’Ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu mu 2016.
Photo: KT