Image default
Amakuru

 ‘Ibiturika’ byafatanywe Umunyamakuru Phocas Ndayizera ngo byagombaga gusenya ibikorwa bikomeye bya Leta

Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko ibikoresho zashyikirijwe ngo zisuzume mu rubanza rwitiriwe uwitwa Phocas Ndayizera bifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru bwo guturitsa no kuba byasenya inyubako zikomeye.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bikoresho byafatanywe Ndayizera bikaba byaragombaga kwifashishwa mu mugambi w’iterabwoba basenya ibikorwa bya Leta nk’inganda z’amazi, ibiraro n’inyubako zikomeye za Leta.

Humviswe kandi ibiganiro by’amajwi byafatiriwe kuri Telefoni ubushinjacyaha bwemeza ko bigaragaza ko umugambi wari umaze kunozwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ibiganiro kuri telefoni bivugwa ko byumvirijwe ubwo bamwe mu baregwa bateguraga icyaha humvirijwe amajwi.

Aya majwi yo kuri telefone yumvikanamo abantu babiri byavuzwe ko ari Cassien Ntamuhanga ufatwa nk’uwari ku isonga ry’umugambi wo guhungabanya ubutegetsi ndetse n’undi witwa Nsengimana Jean Claude wahimbwaga Tembo.

Bumvikana baganira ko bagiye kwerura bagahangana n’ubutegetsi, bumvikana kandi baganira kuri Kazire, bavuze ko ari umunyamakuru wa BBC kandi yafatanywe ibinini, ari naho Ubushinjacyaha buhera bwemeza ko ari Phocas Ndayizera uvugwa.

BBC yavuze ko muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana asaba Tembo kumushakira intambi cyangwa dynamites zikunze gukoreshwa n’abasatura imisozi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Izi ngo zagombaga kwifashishwa abaregwa basenya ibikorwaremezo bya Leta birimo ibiraro ndetse n’ibigega bibitse ibikomoka kuri Peteroli.

Ntamuhanga yumvikana kandi avuga amafranga yohererejwe uyu Nsengimana kugira ngo ayasaranganye mu bandi baregwa mu mugambi wo gutegura icyaha.

Mu rindi jwi, Ntamuhanga yumvikana avuga ko ababajwe n’ifatwa ry’uwitwa Kazire yaje gusobanura nyuma ko ari Phocas Ndayizera.

Uyu Kazire ngo yafatanywe intambi zinjijwe mu gihugu na Tembo ariko we ngo kugeza ubu ntaratabwa muri yombi.

Icyegeranyo cyamuritswe n’inzobere za Ministeri y’ingabo gisobanura imikoreshereze y’izi ntambi ari zo dynamites.

Iki cyegeranyo cy’impuguke gishimangira ibivugwa n’ubushinjacyaha. Ngo ibiturika byafashwe bifite ubukana buhambaye bwashobora gusenya inyubako zikomeye zirimo n’ibiraro.

Ahawe umwanya, Phocas Ndayizera yakahanye ko atari we Kazire uvugwa ndetse ko n’ibisasu bivugwa ko yafatanywe ari ibyo yitiriwe.

Umucamanza ariko yavuze ko ibyo ahakana yabisinyiye mu gihe cy’ibazwa, na ho Ndayizera asobanura ko inyandiko zivugwa yazishyizeho umukono ku gahato.  Phocas Ndayizera yavuze ko kugeza ubu atemera ko yafatanwe ibiturika kuko bitagaragazwa.

Umwunganira mu mategeko, Paul Ntare yakemanze umwimerere w’amajwi yumvikanye mu rukiko kuko hatagaragazwa uburyo yafashwemo.

Yavuze ko ikigo cy’itumanaho ari cyo gifite ubushobozi bwo gutanga amajwi nk’aya kandi ntacyagaragajwe n’ubushinjacyaha.

Uwitwa Karangwa Eliaquim ni inzobere mu ikoranabuhanga agafatwa nk’uwari kugira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ituritswa ry’izi dynamites. Yahakanye uruhare muri uyu mugambi dore ko we atanumvikana mu majwi yumvikaniye mu rukiko.

Iburanisha ryasubitswe, 2 kuri 14 baregwa ari bo bashoboye guhabwa ijambo, urubanza rukaba ruzakomeza ku munsi w’ejo.

Related posts

Kigali: Aba Islamu b’Abashia bahangayikishijwe n’urugomo bakorerwa na bagenzi babo b’Abasuni

Emma-Marie

Living Together: 5 Decorating Tips for Couples

Emma-marie

Kubera iki mu Rwanda ijoro ry’ibarura riba Tariki 15 Kanama ?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar