Image default
Imyidagaduro

Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise “Saa moya” ivuga ku rukundo rwo mu buriri

Indirimbo ‘Saa moya y’umuhanzi Bruce Melodie yari amaze igiye itegerejwe na benshi yasohotse, mu mashusho yayo hakaba hgaragaramo Sacha Kate.

Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie yaririmbye ku musore usoza akazi afite gahunda yo gutaha akabonana n’umukunzi we bakishimisha mu gitanda ku buryo babangamira abaturanyi. Mu mashusho y’iyi ndirimbo kandi hagaragaramo umukobwa w’ikizungerezi witwa Agasaro Sandrine, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Sacha Kate.

Hari aho aririmba ati “Reka ndeke kukwica mu mutwe. Nyemera ndekere aho nanjye ndumva ubushagarira. Ndakubaha mukunzi, uze nkuhe ibyawe.” Asezeranye umukunzi we ko nyuma saa moya araza kuba ameze nk’uwakoze ‘massage’.

Asezeranya uyu mukobwa ko baza kubangamira abaturanyi, ndetse ngo ntihagire ugira ubwoba ku rusaku ari buteze. Ibi byose ngo biraterwa na ‘position’ z’uyu mukobwa yishimira.

Amashusho y’iyi ndirimbo asohotse mu gihe hashize iminsi mike, Bruce Melodie ari mu byishimo byashibutse ku kuba Guverineri wo muri Tanzania yarabyinnye indirimbo ye “Katerina.”

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yakozwe na Meddy Saleh, amajwi (Audio) yatunganyijwe na Element Eleeeh naho ‘Mix&mastering’ yakozwe na Herbet Skillz.

Sacha Kate ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘saa moya’ ni umwe mu bakobwa bavuzwe mu rukundo n’abahanzi batandukanye mu Rwanda barimo Nizzo wo muri Urban Boys nubwo ibyabo byaje kurangira buri umwe afata inzira ye

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Inyungu za Miss Rwanda 2020 ntizizacungwa na Rwanda Inspiration Back Up

Emma-marie

Amateka y’umukinnyi Youri Raffi Djorkaeff wakiniye PSG uri mu Rwanda

Emma-marie

Rihanna aratwite

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar