Image default
Ubutabera

Gicumbi: Umugore aracyekwaho kwangiza igitsina cy’umwana amuhora kunyara ku buriri

Tariki ya  26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma,  bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo Kwangiza imyanya Ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga .

Icyo cyaha yagikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo  nazajya ajya kunyara age ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora,

Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana  babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko Kaka wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi , umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri. Ariko ibyo avuga usanga  atari ukuri  ,ahubwo  ari uguhunga igihano kuko azi neza  ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana  agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze ,ubwabyo  bikaba bihishe umugambi mubisha yari afite

Icyo  cyaha  nikimuhama  azahanishwa igihano  cy’igifungo cya Burundu  hashingiwe  ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urubanza ruzasomwa tariki  ya 30/08/2021 saa mbiri za mugitondo.

SRC: NPPA

Related posts

Lt Colonel Munyarugarama wacyekwagaho uruhare muri jenoside amaze imyaka 20 apfuye

Emma-Marie

Rubavu: Abatanze amakuru y’umukoresha ubasaba ruswa ishingiye ku gitsina birukanwe mu kazi

Emma-Marie

Muhanga: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho icyaha cyo gusambanya nyina w’imyaka 61

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar