Image default
Amakuru

“Gushyira Mituelle muri RSSB byamariye iki abanyarwanda?” Depite Mukabunani

Depite Mukabunani Christine yabajije icyo kwimurira ‘Mituelle de sante’ muri Rwanda Social Security Board (RSSB) byamariye abanyarwanda ashingiye ku bibazo bitandukanye byagaragaraga itarajyamo nubu bikigaragara.

Guhera tariki ya mbere Nyakanga 2015, imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza, mutuelle de sante yatangiye kujya yakirwa inacungwa n’ikigo cy’igihugu cy’ ubwiteganyirize (RSSB). Icyo gihe inzego zibishinzwe zemezaga ko izi mpinduka zizafasha abanyamuryango kubona serivisi zinoze kandi imisanzu yabo igakoreshwa bikwiye.

Kugeza ubu ariko abanyamuryango ba mituelle de sante ntibahwema kugaragaza ko badahabwa serivisi inoze nk’uko byagarutsweho n’abadepite batandukanye kuri uyu kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko n°03/2015 ryo ku wa 02/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwisungane mu kwivuza.

Dr Uzziel Ndagijimana, wagejeje ku badepie impamvu z’uyu mushinga yavuze ko uteganya ko abagize urugo batishyuye umusanzu wose wa ngombwa kugeza ku  itariki ya 31 Ukuboza bishyura kuri buri wese mu bagize urugo,  umusanzu wa ngombwa wiyongereyeho amafaranga agenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko guhera tariki ya 1 Nyakanga kugeza ku ya 31 Ukuboza,umuryango uzajya utangira guhabwa serivisi z’ubuvuzi igihe umaze kwishyura nibura 50% by’umusanzu wose. Ku bazaba barengeje tariki ya 31 Ukuboza batishyuye amafaranga yose,uburenganzira bwa serivisi z’ubuvuzi buzajya buhagarara.

Minisitiri Ndagijimana yabwiye Abadepite ko uyu mushinga w’itegeko ugamije gukemura ikibazo cy’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza bakunze kwinubira uburyo abagize umuryango bishyuye imisanzu yabo nyuma ya 30 Nzeri bagomba gutegereza iminsi 30 mbere yo guhabwa serivisi z’ubuvuzi.

Abadepite babajije impamvu uyu mushinga w’itegeko uteganya amafaranga y’ibihano(amende) ku muntu wagejeje tariki ya 30 Ukuboza ataratanze umusanzu asabwa wose, ikibazo cy’imiti ikunze kubura ku mavuriro abarwayi bagasabwa kuyigurira kandi ihenze, ikibazo cy’imyenda ikabije mituelle ibereyemo za pharmacie z’uturere n’ibindi bitandukanye.

Umuturage wishyuye mituelle najya kugura imiti muri pharmacie akayibura nawe azavuge ngo Leta nibayihane?

Depite Mukabunani yabajije ati “Iyo urebye ku ruhande rwa Leta nayo ntabwo ijya yubahiriza neza ibyo umuturage akeneye turabizi ko akenshi abantu bigurira imiti 100% bayibuze muri pharmacie z’uturere. Igihe mituelle yajyaga muri RSSB abantu bari biteze ko igihe kujya ikora nka RAMA ariko siko bimeze. Gufata mituelle ikajya muri RSSB byamariye iki abanyarwanda? byaba bitwaye iki abafite mituelle bavuwe nk’abafite RAMA?”.

Abadepite batandukanye bakomeje bagaragaza ko aya mande cyangwa ibihano bizajya bifatirwa uwananiwe kwishyura umusanzu wose nyuma y’itariki 30 Ukuboza udakwiye guhabwa agaciro.

Hari uwabajije ati “Harebwa niba umuturage yanze Kwishyura ikiguzi cya mituelle cyose afite ubushobozi mbere yo kumuhana, ese mu gihe umuturage agiye kugura imiti muri pharmacie ntayibone kandi yarishyuye mituelle nawe azavuge ngo leta nibayihane?”

Minisitiri Uzziel Ndagijimana yasobanuriye abadepite ko guhagarika kuvura umuturage utaratanze umusanzu wose nyuma y’itarikiyavuzwe haruguru ari mu rwego rwo guhwitura abaturage atari igihano.

Yagize ati “Si ukuremerera umuntu ni ukugirango abantu babishoboye bishyure umusanzu wabo ku gihe kuko bidakozwe ubwishingizi ntibwashoboka “.

Depite Bizimana nawe yavuze atiMituelle ijyanwa muri RSSB abantu bari biteze impinduka[…]Igihe service za mituelle zanozwa ntawaba akeneye kwingingira abanyarwanda kwishyura mituelle.

Ku kijyanye no kuba mituelle idakora nka RAMA kandi byombi bibarirwa mu kigo kimwe, Min. Ndagijimana yabisobanuye muri aya magambo.

Ati “Mituelle na RAMA bifite itandukanira RAMA ni ubwishingizi butegetswe ku buryo imisanzu yayo ituruka ku mushahara umukozi abona umushahara aya rama yamaze kuvaho. Mu gihe mituelle mu ntangiriro z’umwaka utangirira kuri zero bisaba ubukangurambaga bwa buri mwaka bashobora kuyitanga cyangwa ntibayitange”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abanyamuryango ba mituelle bakomeza umuco mwiza wo kwegeranya imisanzu yabo buhoro buhoro badategereje ko umwaka urangira bikazageza mu kwezi kwa 6 mbere y’uko umwaka wa mituelle urangira baramaze kuyakusanya. Yanavuze kandi ko abadafite ubushobozi by’uwihariko abo mu kiciro cya mbere cy’ubudahe ngo nabo Leta izakomeza kubishyurira.

Iriba.News@gmail.com

 

Related posts

Five things you should know about the role of bamboo in environmental conservation

Emma-Marie

Mu minsi iri imbere imwe mu myanda iva mu ngo z’abaturage izabona abakiriya

Emma-Marie

Papa Francis yashavujwe cyane n’abahitanwe n’ibiza mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar