Image default
Ubutabera

Ministiri Gatete akomeje gukorwaho iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ya Leta

Col Rtd Ruhunga yabitangaje mu kiganiro Ubugenzacyaga bwahaye itangazamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Habiyaremye Aimable.

Umukuru w’Ubugenzacyaha yagize ati “Iperereza kuri Ministiri Gatete rirakomeje ku bigendanye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, ariko si ukumuhamya ibyaha, ahubwo ni uko yavuzwe mu rubanza”.

Ati “Ku bijyanye no kumuhagarika, ubifitiye ububasha ni we ubigena”. Ambasaderi Gatete yavuzwe mu rubanza rw’abayobozi baregwa akagambane mu kugurira Urwego rw’Iperereza (NISS), inzu yari kuba yaraguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.6, ariko bo bakayitangaho amafaranga arenga miliyari 9.8frw.

Aba bayobozi bafunzwe ni Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Christian Rwakunda wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Serubibi Eric wari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiturire (RHA).

Hari na Kabera Godfrey wari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’iImari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ndetse na Rusizana Aloys wari nyir’inzu yaguzwe na Leta ikaza gutuma aba bayobozi bafungwa.

Mbere yo kwakira ibibazo by’abanyamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, yabanje gusobanura ko ibyaha mbonezamubano muri iyi myaka itatu ya 2018, 2019 na 2020 ari byo byiganje mu bishyikirizwa RIB.

Avuga ko muri 2018, RIB yakiriye ibyaha 43,279, muri 2019 bigera kuri 54,757, muri 2020 kugeza ubu bikaba ari 30,779, bikaba bigenda byiyongera kubera ubukangurambaga butuma abaturage barushaho kwanga ibyaha bibera mu miryango.

Ashima ko ibyaha bijyanye no guhungabanya umutekano hakoreshejwe imbunda, ubugome ndetse no gushimuta abantu ‘bigenda bigabanuka cyane’.

Src:Kigali Today

Related posts

Théoneste Bagosora yangiwe gufungurwa mbere y’uko igifungo cye kirangira

Emma-Marie

Dr Rutunga yahakanye uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (Ivuguruye)

Emma-Marie

Kabuga Félicien yafashwe  

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar