Image default
Mu mahanga

Tanzania: Abakozi ba Leta ntibemerewe kwambara inkweto ndende no gutereka inzara

Leta ya Tanzania yasohoye amabwiriza ngenderwako mashyashya ajyanye n’imyambaro hamwe no kwitunganya ku bakozi ba Leta,abuza gutereka inzara no kwambara inkweto ndende. 

Ayo mabwiriza mashya abuza kwambara inkweto ndende zirenze santimetero eshanu mu biro bya leta cyangwa muri gahunda izo arizo zose za leta.

Naho ku byerekeye inzara, abakozi ba Leta bose mu gihugu ubu ntibemerewe kugira inzara ndende, baba abagabo cyangwa abagore. Ariko kandi n’abagore bakunda gusiga inzara zabo ntibemerewe kuvanga amabara nk’uko bamwe mu bagore bakunze kubikora.

Abakozi ba Leta muri Tanzania ntibemerewe kwambara inkweto ndende no gutereka inzara

Ikibazo cy’imisatsi nacyo nticyasigaye inyuma, baba abagabo cyangwa abagore basanzwe ari abakozi ba Leta kirazira ko bayisiga amabara cyangwa ngo bayisuke mu buryo burangaza abantu.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditse ko nk’uko ayo mabwirizwa ngenderwaho ku bakozi ba Leta mu 2020 abitegeka, izi mpinduka zatangiye ku mugaragaro kuva muri uku kwezi kwa karindwi.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Umwana wari washimuswe yabonetse ari muzima

Emma-Marie

CEDEAO irasaba abahiritse ubutegetsi muri Afurika kubusubiza abasivili

Emma-Marie

Uwigeze kuyobora ‘Côte d’Ivoire’ aravuga ko muri icyo gihugu hashobora kuba intambara

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar