Image default
Mu mahanga

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza bafungura imfungwa

Imfungwa zigera kuri 200 zacitse gereza nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda binjiye muri gereza mu mujyi wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria.

Ababibonye bavuga ko abateye bafunze umuhanda werekeza kuri iyo gereza bakabuza abandi bose bakoresha uyu muhanda kuwunyuramo.

BBC yatangaje ko binjiriye ku marembo ya gereza barusha imbaraga abarinzi bayo, bituma imfungwa zisohoka.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje imyigaragambyo ya #EndSARS yo kwamagana urugomo rw’itsinda rya polisi ryari rishinzwe kurwanya abajura muri Nigeria.

Polisi muri Nigeria ivuga ko abantu bikinga muri iyo myigaragambyo ya #EndSARS bari gukora ibitero kuri station za polisi muri uwo mujyi.

Polisi ivuga ko abigaragambya bakuye imbunda n’amasasu mu bubiko bw’intwaro, bakanafungura abari bafungiye kuri polisi mbere yo gutwika aho bateye.

Ubutegetsi bwa leta ya Edo ubu bwatangaje amasaha 24 y’umukwabu udasanzwe muri uwo mujyi nyuma y’ibyo bitero no gutoroka kw’imfungwa muri gereza y’umujyi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Imfungwa n’umurinzi wa gereza bari gushakishwa uruhindu

Emma-Marie

Perezida Magufuli ntakozwa ibyo gufunga Kiliziya, Insengero n’Imisigiti kubera coronavirus

Emma-marie

Intasi ‘ikomeye cyane’ yarekuwe nyuma y’imyaka 20 ifunze

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar