Image default
Amakuru

Mu banyarwanda 1300 bari baraburiwe irengero 1,110 barabonetse

Iby’aba banyarwanda bari baraburiwe irengero ni bimwe mu bikubiye muri raporo y’ibyo UN yasabaga u Rwanda bigera kuri 50, harimo ibijyanye no gushakisha abantu baburirwa irengero, guteza imbere ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no gutangaza amakuru.

Muri iki cyumweru, MINIJUST irateganya koherereza akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu i Genève mu Busuwisi, iyo raporo ngarukagihe yiswe ‘Universal Periodic Review (UPR)’.

Kigali today yanditse ko umuyobozi w’Ishami rya MINIJUST rishinzwe Ubutabera mpuzamahanga, Providence Umurungi, avuga ko Abanyarwanda ari bo bakwiye kwishimira iyi raporo mbere yo gushimisha Umuryango w’Abibumbye, kandi ko mu myaka iri imbere uburenganzira bwabo buzaba bwarushijeho kubungabungwa.

Yibukije ko hari amategeko agamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu yagiyeho, ndetse hanakurwaho ayari abangamye, arimo iryahaniraga abanyamakuru gusebanya (diffamation), kandi ko ibitangazamakuru byarushijeho kwiyongera.

Umuyobozi uyobora ishami rishinzwe Ubutabera Mpuzamahanga muri MINIJUST, Providence Umurungi

Itegeko rigenga Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ryatumye iyi komisiyo igira ububasha bwo kugena itsinda ry’abasura imfungwa n’abagororwa ritabanje guteguza, rigatanga raporo ku mibereho y’abafunzwe kugira ngo inzego bireba zihutire gukemura ibibazo bihari.

Umurungi avuga ko kuva muri 2015 u Rwanda rwashyizeho inzego zikemura ibibazo by’abaturage, zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Urukiko rw’Ubujurire ndetse n’ikoranabuhanga rya IECMS ribafasha gutanga ibirego mu nkiko batiriwe bajyanayo ibipapuro.

RIB ikimara kujyaho, mu bibazo yakiriye harimo ibyo kuburirwa irengero kw’abantu barenga 1,300, ikaba yarahise ibashakisha haboneka abarenga 1,110 nk’uko Umurungi yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Abo bandi barenga ijana na mirongo ntabwo tuzi iherezo ryabo, ukuri guhari ni uko usanga barambutse imipaka y’igihugu bakajya muri Uganda, muri Kongo cyangwa i Burundi. Ujya kumva ukumva ngo ari mu mashyamba muri Kongo”.

Umurungi yakomeje asobanura ko ibigo binyurwamo mu gihe gito (Transit Centers) byahawe abantu bashinzwe gusuzuma igihe umuntu yinjiriyemo n’impamvu, ku buryo ngo ababaswe n’ibiyobyabwenge cyangwa abafite ibindi byaha bahita bajya kwigishwa no kugororwa, abasigaye bakihutira gusubizwa mu miryango.

Umurungi yasobanuye ibijyanye n’uburenganzira ku murimo, ko u Rwanda rwari rumaze gutera intambwe mbere ya Covid-19, kuko ubushomeri ngo bwavuye kuri 18% mu mwaka wa 2015 busigara ari 14% mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Photo: KTD

Related posts

Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG

Emma-Marie

Rubavu: Ibimenyetso bya Jenoside byaburiwe irengero mu rwibutso rwa Nyundo

Emma-Marie

Facebook na Twitter zashyize mu kato Trump

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar