Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe uwitwa Sibomana Joseph w’imyaka 25, yamburaga abaturage amafaranga yifashishije igiti yabaje agiha ishusho imeze nk’imbunda.
Yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari naho yamburiraga abaturage, ubusanzwe Sibomana avuka mu murenge wa Kanama mu kagari ka Musabike mu mudugudu wa Nyakibande mu karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Sibomana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Hari abaturage bari bamaze kumumenya biganjemo abo yagiye yambura. Nibo batanze amakuru arafatwa, yafatiwe mu cyuho afite kiriya giti yitegura kuza kwambura abaturage, yafatiwe mu mirima y’ibishyimbo by’abaturage ariho yihishe.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko Sibomana akimara gufatwa yiyemereye ko kiriya giti yari yarakibaje afite umugambi wo kujya yambura abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwaho icyaha afatwa. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe igihe babonye umuntu ushaka guhungabanya umutekano.
Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 170 ivuga ko uwiba akoresheje intwaro aba akoze ubujura bwitwaje intwaro.