Image default
Abantu

Urujijo ku rupfu rw’umwanditsi Ngũgĩ wa Thiong’o

Umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina mu kwandika ibitabo, Prof Ngũgĩ wa Thiong’o, yitabye Imana ku myaka 87.

Inkuru y’itabaruka rya Ngũgĩ wa Thiong’o, yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025.

Umukobwa we,Wanjiku wa Ngugi ni we wemeje iyi nkuru avuga ko umubyeyi we yabayeho ubuzima bwuzuye, arwana n’intambara nziza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rw’umubyeyi wacu Ngugi wa Thiong’o. Yabayeho ubuzima bwuzuye, yarwanye intambara nziza.”

Biravugwa ko yari amaze iminsi avurwa impyiko gusa kugeza ubu icyateye urupfu rwe ntikiratangazwa.

University of Houston

Ngũgĩ wa Thiong’o yavutse mu 1938, muri Kenya. Yize muri Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda, mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Azibukirwa cyane mu ruhare yagize mu kwirukana Abakoloni b’Abongereza muri Kenya, abinyujije mu ntambara ya Mau Mau.

Yabayeho igihe kinini yandika ibitabo ariko bigeze mu 1970, Ngũgĩ wa Thiong’o yahisemo kujya yandika ibitabo bye mu rurimi rw’Igiswahili na Kikuyu.

Bimwe mu bitabo bye harimo nka Weep Not, Child,The River Between,A Grain of Wheat,Petals of Blood n’ibindi.

Related posts

Covid-19: Abantu 49 bafatiwe mu nzu basenga

Emma-marie

Mbappé yasabye ko urugomo mu Bufaransa ruhagarara

EDITORIAL

Uganda: Ingo za Bobi Wine na Besigye ‘zagoswe’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar