Image default
Abantu

Musanze: Bakeneye ibihumbi 400 kugira ngo bave mu bihombo batejwe na Covid-19

Abagore 16 basanzwe bakora umwuga wo gukora ibikapu mu bitenge, baboha ibiseke n’ubundi bukorikori bavuga ko bakeneye nibura igishoro cy’ibihumbi  400, kugira ngo babashe kongera gukora, nyuma yo guhagarika ibikorwa byabo bitewe n’ibihombo bahuye nabyo muri Covid-19.

Aba bagore bibumbiye mu itsinda bise duhuze ubumenyi n’imbaraga, batangiye uyu mwuga bakoraga muri Mutarama 2020, mbere gato y’uko Covid-19 igaragara mu Rwanda, aho bari begeranyije ubushobozi bishatsemo igishoro cy’ibihumbi 300, nyuma bakajya bagenda bongeramo ubushobozi kugeza ubwo batangiye gukora bafite ibisabwa by’ibanze.

Bamwe muri aba bagore bavuga ko bababajwe n’uko bamaze gutangira umushinga wabo, ariko icyorezo cya Covid-19 kigahita kibakoma mu nkokora, kugeza ubwo babaye bahagaritse umwuga wabo kugeza na nubu.

Itangishatse Immacule yagize ati “Twishyize hamwe tuganira ukintu twakora twishakamo udufaranga duke twadufasha gutangira, dutekereza uyu wo gukora ibikapu mu bitenge, abandi baboha ibiseke bitewe n’icyo umuntu azi muri iyi mishinga twemeje, twatangiye  mu kwambere, tumaze kwisuganya twatangiye gukora bimwe muri ibi, Covid-19 iba iraje, muri cyagihe cyose twamaze tudakora niho twahombeye, n’inzu twakoreragamo turayifunga kuko tutari kubona uko tuyishyura, kugira ngo twongere gukora neza biradusaba nibura ibihumbi 400, kandi usibye inkunga biragoye kongera kuypabona”.

Nyirabarigora Marceline nawe ati “Ubushobozi twari twishatsemo kugira ngo dutangire, hari abagurishije udutungo, tukongeranya n’ayo twagabanye mu bibina twabagamo, tugize amahirwe aragwira, dutangiye gukora urumva ko amafaranga yose twayashoye mu bikoresho n’ubukode bw’aho twakoreraga, Rocdown ije twahise duhomba kuko tutongeye gukora, ubu ntakintu dusigayeho, kuko no kwaka inguzanyo biragoye kuko twibuzemo ingwate”

Aba bagore biganjemo abapfakazi, abahoze bacuruza ku gataro ibintu bitandukanye n’abandi b’abakene bari batunzwe no gupagasa kugira ngo babone amaramuko, bavuga ko n’ibyo bakoraga mbere batabishobora kuko kubona igishoro ntacyo bakora nabyo bitaborohera.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba aba bagore kudacika intege kubera ibihombo batejwe na Covid-19, ahubwo anibutsa ko bakomeza kwishyira hamwe, bakongera kwizigama kugira ngo babone uko bongera gukora.

Ati ” Ibi bihe bya Covid-19 ntibikwiye kubaca intege n’ubwo bahuye n’ibihombo byatumye badakomeza gukora umushinga yabo, ubundi umuntu ntakwiye kurya ngo ibyo asigaje abe aribyo azigama, ahubwo abanza kuzigama akarya ibisigaye, niba imbaraga zo gutangira umushinga wabo zaravuye mu kwizigama, bakongera bamushyira hamwe bakazigama duke binjiza ukoreye igihumbi azigame 200, gutyo gutyo, kugeza ubwo bazongera kubona ubushobozi bakongera gukora”

Aba bagore uko ari 16 bakoraga ibikapu birimo iby’abanyeshuri, ibyo guserukana by’abagore n’abakobwa, ibyo gutwaramo imashini (laptop) n’ibindi, bakaba bari baratangiye kuboha n’ibiseke, ndetse bakaba barateganyaga ko mu gihe gito bazatangira kuboha n’ibikapu byo guhahiramo, gusa kuri ubu ntibagikora ibi bikorwa kubera ibihombo bahuye nabyo kubera Covid-19.

Mukamwezi Devota

Related posts

Diyoseze ya Gikongoro: Padiri yasezeye asiga yandikiye Musenyeri ko yamukomerekeje

Emma-Marie

Mbappé yasabye ko urugomo mu Bufaransa ruhagarara

Emma-Marie

“Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika iteka” isabukuru nziza Jeannette Kagame

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar