Image default
Politike

U Rwanda n’u Burundi byahuriye mu biganiro bigamije ineza ku mpande zombi

Ba Minisiteri b’Ububanyi n’amahanga uw’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Min Albert Shingiro  w’u Burundi uyu munsi bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba – Gasenyi mu biganiro bigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2020, inyandiko  yatangajwe ivuga ko uru rwari uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi mu Rwanda.

Dr Vincent Biruta yavuze ko uku guhura ari umusaruro wavuye mu biganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi ku busabe bwa Leta y’u Burundi, byari bigamije gukuraho inzitizi ku mubano hagati y’ibihugu byombi, akaba yavuze ko u rwanda rwiteguye gukora ibyo rusabwa.

Min DR Vincent Biruta iburyo na Min Albert Shingiro ibumoso

Ambasaderi Shingiro Albert, yavuze ko u Rwanda n’u Burunndi bisangiye amateka atapfa gusenywa, kandi ko ibihugu byombi bidakeneye umuhuza mu gukemura ibibazo by’imibanire hagati yabyo. Mu muhezo, Shingiro na Biruta bahanye ubutumwa guverinoma z’ibihugu byombi zandikiranye.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatosi mu 2015, u Rwanda rukaba rushinja u Burundi gufasha abashaka kurutera, u Burundi bwo bukavuga ko u Rwanda rwagize uruhare muri Coup d’État yapfubye mu 2015.

Iriba.News@gmail.com

Related posts

Perezida Kagame ari i Istanbul muri Turukiya (Amafoto)

Emma-Marie

RPF-Inkotanyi coalition wins 62.67% of votes in Parliamentary Elections

Emma-Marie

Inama ya CHOGM 2020 yari kuzabera i Kigali muri Kamena yasubitswe

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar